Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu ku biro by’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororangingo mu Rwanda (RAF) i Remera, ryari rihagarariwe n’Umuyobozi waryo, Mubiligi Fidèle.
Ibikoresho RAF yahawe na Ambasade y’u Budage birimo ibyo bahagurikiraho (starting-blocks), intosho (shotput), ingasire (discus), umubunda (javelin) n’inkoni bahererekanya (baton relays).
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz, yavuze ko batanze ibi bikoresho mu rwego gukomeza gushyigikira imikino ngororamubiri mu Rwanda ndetse bazakomeza gutanga ubufasha butandukanye burimo no guhugura abatoza.
Ati “Ni ubufatanye busanzweho nubwo hari ibitarakozwe kubera iki cyorezo cyibasiye Isi ku buryo twizera ko bizakomeza mu mwaka utaha. Ubutaha turashaka gukomeza ibyo twari twakoze mu Ugushyingo mu mwaka ushize duhugura abatoza. Hari abatoza bajya mu Budage guhugurwa kandi turizera ko bizakomeza.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Me Mubiligi Fidèle, yavuze ko ari ibikoresho byari bikenewe kuko ubusanzwe nta byo bagiraga.
Ati “Ibi ni ibikoresho twari dukeneye kuko ibinshi ntabyo twari dufite kandi n’ibyo twari dufite ntibigezwego nk’ibi. Bizadufasha cyane gutegura abakinnyi bacu bakoresha ibikoresho bigezweho ku buryo kubikoresha bageze mu marushanwa mpuzamahanga bitazabagora.”
Ishyirahamwe ry’Imikino Ngorangingo mu Rwanda ryatangaje ko kandi kubona ibi bikoresho bizatuma hari amasiganwa atabaga agiye kongera gutegurwa nubwo bikiri bike.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!