Nyirarukundo Salome washimiwe na Perezida Kagame aritabira isiganwa rikomeye i Burayi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Kamena 2017 saa 12:59
Yasuwe :
0 1

Nyirarukundo Salome uherutse gushimirwa na Perezida Kagame nk’umwe mu bagerageza gukoresha uburyo buke bafite bagakora byiza bihesha ishema igihugu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aritabira isiganwa rya “Nijmegen Global Athletics – Next Generation Athletics 2017” ribera mu Buholandi.

Ku myaka 20, Nyirarukundo ukina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru, akomeje kwandika amateka hirya no hino ku Isi ari nako azamura ibendera ry’igihugu mu mahanga.

Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana n’abahanzi, abanyamakuru n’abakora siporo, yatanze urugero kuri Nyirarukundo Salome nk’umwe mu bantu bagerageza gukoresha uburyo buke bafite bagakora neza, bagahesha ishema igihugu, aranabimushimira.

Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu mu irushanwa ngarukamwaka ribera muri Maroc (Semi-Marathon International de Berkane-SMIB) ahigitse abakobwa bose bo muri Afurika muri Mata uyu mwaka, akaza no kubisubiramo muri Kigali International Peace Marathon, tariki ya 21 Gicurasi 2017, Nyirarukundo yahize no kwegukana ‘Nijmegen Global Athletics’ ibera mu Buholandi.

Aganira na IGIHE, Nyirarukundo uri i Burayi yavuze ko yiteguye neza kuza gusiganwa agahesha ishema u Rwanda.

Yagize ati “Meze neza nta kibazo. Isiganwa riratangira saa mbili z’ijoro kandi intego yanjye ni ukwitwara neza nk’umukobwa uhagarariye igihugu. Ntabwo byoroshye kuko ndacyafite umunaniro wa Kigali International Peace Marathon ariko ngomba gukoresha imbaraga zanjye zose.”

Nyirarukundo yavuze ko iri siganwa yaryitabiriye ku butumire bw’ikigo Nijmegen Global gishinzwe inyungu ze aho abagihagarariye bahuje abakinnyi benshi bava mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, we akaba yaragiye kugira ngo barebe uko ahagaze, imbaraga afite n’ibyo abura kugira ngo batangire kumushakira amarushanwa akomeye ku Isi azitabira.

Nyirarukundo ari no kwitegura kuzitabira shampiyona y’Isi mu gusiganwa ku maguru izabera i Londre mu Bwongereza muri Kanama uyu mwaka.

Nyirarukundo Salome (hagati) yasize abakobwa bo muri Kenya ubusanzwe bazwiho kuba aba mbere muri Afurika
Nyirarukundo Salome ashimirwa na Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu muri KIPM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza