Mu gihe habura iminsi ibiri ngo Imikino Olempike ya Tokyo 2020 ifungurwe ku mugaragaro, hatangiye kuba imikino inyuranye irimo n’iy’umupira w’amaguru.
Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima yasifuye umukino wo mu itsinda E wahuje Ikipe y’Ubwami bw’u Bwongereza n’iya Chile i Sapporo mu Buyapani.
Uyu mukino warangiye Ubwami bw’u Bwongereza butsinze Chile ibitego 2-0, byombi byinjijwe na Ellen White usanzwe ukinira Manchester City y’Abagore.
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 18 ubwo Lauren Hemp yatangaga umupira kuri White mu gihe icya kabiri cyinjiye ku mupira watanzwe na myugariro Lucy Bronze ku munota wa 73.
Gutsinda uyu mukino byafashije Ubwami bw’u Bwongereza kuyobora itsinda mu gihe u Buyapani butarakina na Canada.
Mu yindi mikino imaze kuba, Suède yatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 3-0, Brésil itsinda u Bushinwa 5-0 mu gihe u Buholandi bwanyagiye Zambia ibitego 10-3.
Mukansanga Rhadia Salma uri gusifura muri iyi mikino, yaherukaga gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.
Asanzwe ari mu basifuzi bahagaze neza muri Afurka aho yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa mu 2019 n’icya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu 2019.
Mu mpera z’umwaka ushize, uyu musifuzi w’Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y’umwaka umwe na CAF.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!