Aba bakobwa bombi baheruka mu Gikombe cy’Isi cya Beach Volleyball cyabereye mu Budage muri Nyakanga ni wo mukino wa mbere bari bakinnye muri iri rushanwa nyuma yo kuruhuka kuri uyu wa Kane kuko bo batangiriye muri ¼.
Muri uyu mukino, Nzayisenga na Hakizimana batsinze Muhoza Louise na Musabyimana Penelope 21-14 na 21-18 bakomeza muri ½ ndetse basigara ari yo kipe imwe rukumbi ihagariye u Rwanda mu bagabo n’abagore, aho andi yose uko ari atanu yasezerewe.
Mu mukino wabanjirije uyu, Nyirarukundo Christine na Umulisa Pacifique basezerewe n’ikipe y’u Buholandi igizwe na Van Driel na Teinders ku maseti 2-0 (21-8 na 21-10) mu gihe undi mukino wa ¼ warangiye ikipe ya Denmark (Zibrandtsen/Olsen) itsinze iya Côte d’Ivoire (Fieny/Miessan) amaseti 2-0 (21-5 na 21-8).
Muri ½ kizakinwa kuri uyu wa Gatandatu, Nzayisenga na Hakizimana bazahura na Zibrandtsen na Olsen bo muri Denamark guhera ejo saa 10:20 mu gihe undi mukino uzahuza Van Driel na Reinders bo mu Buholandi na Palmer na Grimson bo mu Bwongereza.
Nzayisenga Charlotte yavuze ko biteze ko umukino bazahuramo n’ikipe ya Denmark uzaba utoroshye, ariko bazakora ibishoboka byose bakagera ku mukino wa nyuma.
Ati “Denmark ni ikipe ikomeye kandi natwe ntabwo tworoshye. Icyo tugomba gukora ni ugutanga ibyo dufite byose kugira ngo dushake intsinzi. Ni ikipe nabonye ikinisha mu mutwe cyane icungana n’amakosa yo guhagarara nabi kugira ngo bagutere umupira aho utari”.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwa kandi imikino ya ¼ mu bagabo mu gihe na bo bazakina ½ kuri uyu wa Gatandatu.





TANGA IGITEKEREZO