00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kansiime na Mukamurenzi bahataniye kuyobora FRVB

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Werurwe 2021 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Uwari Visi Perezida wa mbere wa FRVB muri komite icyuye igihe, Kansiime Kagarama Julius na Mukamurenzi Providence, bombi bahataniye kuyobora iri shyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda mu myaka ine iri imbere.

Ku wa 27 Werurwe 2021 ni bwo hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FRVB, izasimbura iyari iyobowe na Karekezi Léandre watowe mu 2017 ubwo yasimburaga Nkurunziza Gustave.

Gusa, uyu mugabo wari umaze imyaka ine ayoboye, yavuze ko atazongera kwiyamamaza kuko nta mwanya uhagije yabiboneraga.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ‘FRVB’, ryatangaje ko Kansiime Kagarama Julius wari visi perezida wa mbere muri komite icyuye igihe na Mukamurenzi Providence uzwi cyane muri RRA VC, ari bo baziyamamariza kuriyobora mu myaka ine iri imbere.

Abakandida bemerewe kwiyamamaza mu myanya itandatu itandukanye ya komite nyobozi izatorerwa, bose ni 12.

Dr Kabera Callixte wayoboraga Inteko Rusange ya FRVB, yiyamarije kuba visi perezida wa mbere, aho azaba ahanganye na Hategekimana Samson.

Biteganyijwe ko Zawadi Geoffrey ari we uzayobora Inteko Rusange, akungirizwa na Ruterana Fernand Sauveur wari visi perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa muri komite ya FRVB icyuye igihe.

Ndayikengurukiye Jean Luc na Dr Kamana Emmanuel bahataniye umwanya wa visi perezida wa kabiri mu gihe Mfashimana Adalbert ashaka gukomeza kuba umunyamabanga, ariko akazahatanira uyu mwanya na Dr Ndayambaje Bernard.

Umwanya w’umubitsi na wo uriho abakandida babiri ari bo; Karigirwa Grace na Singurwankabo Dieudonné.

Kansiime Kagarama Julius (ibumoso) na Mukamurenzi Providence (iburyo) bahataniye kuyobora FRVB mu matora azaba ku wa 27 Werurwe
Perezida wa FRVB uyu munsi, Karekezi Léandre, ntiyongeye kwiyamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .