00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukamurenzi Providence n’abo biyamamazanya bahize guhindura FRVB no kugeza Volleyball y’u Rwanda ku rundi rwego

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Werurwe 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Umukandida ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Mukamurenzi Providence n’abo bafatanyije, bahize kugeza u Rwanda ku isonga ry’uyu mukino muri Afurika no kurifasha kubona abafatanyabikorwa batanu b’igihe kirekire nibaramuka bagiriwe icyizere.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Mukamurenzi Providence n’abo biyamamazanya, bazakorana mu gihe yaba agiriwe icyizere, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

Mukamurenzi uyoboye iri tsinda, yabaye umukinnyi wa Volleyball kugeza ku rwego rw’Igihugu ndetse mu ikipe ye harimo andi mazina azwi nka Hategekimana Samson waba Visi Perezida wa Mbere, Ndayicyengurukiye Jean Luc wabaye Visi Perezida wa Kabiri, Mfashimana Adalbert wabaye Umunyamabanga na Singirankabo Dieudonné waba Umubitsi.

Mu migambi y’ibizakorwa mu gihe iri tsinda ryatorerwa kuyobora FRVB mu myaka ine iri imbere, birimo kongera umubare w’abakinnyi ba Volleyball bari mu Rwanda, bakava kuri 498, bakiyongeraho 300 bashya bafite amakarita abemerera gukina shampiyona.

Hari gutoranya byibura abakinnyi 50 buri mwaka muri gahunda zo guteza imbere abafite impano ahantu hatandukanye no kuba u Rwanda rwaba ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika muri Volleyball isanzwe ndetse n’umwanya wa mbere muri Beach Volleyball.

Mu bindi harimo gushaka abafatanyabikorwa batanu b’igihe kirekire kugira ngo byibura abatoza 10 b’Abanyarwanda bari ku rwego rwo hejuru kugira abakinnyi 20 bakina nk’ababigize umwuga mu makipe yo hanze, kongera umubare w’amarushanwa akinwa mu Rwanda, kongera ibibuga by’imikino byujuje ibipimo mpuzamahanga no kugira centre y’icyitegererezo muri buri karere.

Mukamurenzi Providence yagize ati “Ntimwumve ngo ni uko ndi umugore, ngo nakora gute ibyananiye abagabo, ahubwo mutubonemo ubushobozi kandi twiteguye gushyira mu bikorwa gahunda twiyemeje njye n’abo turi kumwe.”

Singirankabo Dieudonné yavuze ko kuba hari byinshi bitagendaga neza muri Volleyball kandi bo nk’abayikinnye babona hari icyo bafasha mu kuyiteza imbere, byatumye bafata icyemezo cyo kwiyamamaza.

Ati “Ni yo mpamvu twafashe iya mbere turahaguruka, turavuga tuti ibi twabibayemo, aho byaturukaga turahazi, aho biri gupfira turi kuhabona, tukavuga tuti ibyo ari byo byose hari umusanzu twatanga. Dufite n’inyota yo kuzana n’abandi babibayemo, bikajya mu maboko ya ba nyirabyo.”

Amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FRVB ateganyijwe mu Nama y’Inteko Rusange izaba ku wa 27 Werurwe 2021.

Mukamurenzi Providence wari Umubitsi muri komite icyuye igihe, azaba ahanganye na Kansiime Kagarama Julius wari Visi Perezida wa Mbere.

Mukamurenzi Providence yahize guhindura byinshi mu iterambere rya Volleyball y'u Rwanda mu gihe yaba atorewe kuyobora FRVB mu myaka ine iri imbere
Abiyamamazanya na Mukamurenzi bafite amazina azwi nk'abakinnyi, abatoza n'abayobozi muri Volleyball y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .