U Rwanda rwatsinze umukino wa gatatu muri Shampiyona Nyafurika y’abafite ubumuga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abagore ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika y’Abafite Ubumuga ya Sitting Volleyball iri kubera i Kigali muri Petit Stade i Remera, ni nyuma y’uko aho yatsinze umukino wa gatatu yahuyemo n’iya Kenya amaseti 3-0 (25-23, 25-13 na 25-14) kuri uyu wa Mbere.

U Rwanda rwatsinze imikino rwahuyemo na Kenya na Misiri kuri iki Cyumweru.

Kuri uyu wa Mbere hatangiye imikino yo kwishyura hagati y’aya makipe atatu yitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka mu bagore.

Kenya yongeye kugaragaza urwego ruri hejuru mu iseti ya mbere, ariko ikipe y’u Rwanda iyigaranzura mu mpera zayo, iyitsinda ku manota 25-23.

Umutoza w’u Rwanda, Mossad Rashad Elaiuty yagiye akora impinduka zitandukanye, aruhutsa abakinnyi bakomeye mu rwego rwo guha umwanya n’abandi ngo bigaragaze.

U Rwanda rwatsinze iseti ya kabiri bitarugoye ku manota 13 ndetse n’iya nyuma ku manota 14, rukomeza kuyobora ibindi bihugu n’amanota icyenda.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Mbere, warangiye Misiri itsinze Kenya amaseti 3-1 (24-26, 25-21, 30-28 na 25-19).

Kuri uyu mugoroba hateganyijwe undi mukino uhuza u Rwanda na Misiri guhera saa 19:00.

Amakipe abiri ya mbere araba afite amanota menshi (u Rwanda na Misiri), azahurira ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri.

Iri rushanwa rizahita rikurikirwa n’iry’abagabo rizatangira ku wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri, risozwe tariki ya 22 Nzeri 2019.

Amakipe y’abagabo azitabira iri rushanwa ni u Rwanda, Algérie, Misiri, Kenya, Maroc na Afurika y’Epfo.

Ikipe ya mbere mu bagabo n’iya mbere mu bagore ni zo zizabona itike yo gukina imikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani “2020 Summer Paralympics” tariki 25 Kanama kugeza 6 Nzeri 2020.

U Rwanda rwahuye na Kenya mu mukino wa kabiri hagati y'amakipe yombi
Kapiteni w'u Rwanda Mukobwankawe Liliane yitegura gusubiza umupira mu kibuga
Kenya yatsinzwe imikino ine yakinnye
Umutoza w'u Rwanda, Umunya-Misiri Mossad Rashad Elaiuty atanga amabwiriza ku bakinnyi
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi ya gatatu muri Shampiyona Nyafurika y'abafite ubumuga
Misiri yatsinze Kenya bigoranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .