Babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, cyagarukaga ku myiteguro y’igitaramo cyabo bateganya ku wa 25 Nyakanga 2026, kikazabera muri Camp Kigali.
Ni igitaramo cyatumiwemo abaramyi batandukanye barimo abo mu Rwanda ndetse no muri Nigeria barimo Ben na Chance, Bella Kombo, Ebuka Songs, Zoravo, Kenneth na Rebirth Worship.
René Patrick yateguje igitaramo cyiza ku bazacyitabira, abasaba kuzajyayo ari benshi bakagura ubusabane n’Imana.
Yatangaje kandi ko ko iki gitaramo kigiye kuba ngarukamwaka aho kizajya gikorwa buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Nyakangaburi mwaka.
Ati “Buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Karindwi, turajya tuba turi kumwe.”
Yavuze ko iki gitaramo bise “In Christ now” ari igikorwa kigamije kwagura ubusabane hagati y’abantu n’Imana.
Ati “Umutima w’iki gikorwa ni ubusabane kandi nk’uko tubizi iyo hari kwegerana n’Imana twizera ko harimo ubuzima budasanzwe. Ntabwo ari igitaramo cy’umunsi umwe ahubwo ni ubusabane n’Imana. Turifuza ko habaho ubusabane n’Imana kandi bikaba henshi hashoboka.”
René Patrick yanashimangiye ko bazagura icyo giterane ku buryo bazajya bajya no kugikorera mu bigo by’amashuri makuru na za kaminuza.
Yateguje ko igitaramo cy’umwaka utaha gishobora kuzabera ahagutse kurusha Camp Kigali bagiye gukorera kuri ubu.
Tracy yavuze ko intumbero yabo ari uko iki gitaramo cyazajya kiba umunsi urenze umwe abantu bari kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Turifuza ko iki gitaramo cyajya kiba umunsi urenze umwe, tukaramya ntaguhagarara umunsi wa mbere n’uwa kabiri.”
Kwinjira muri iki gitaramo amatike ni ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 25 Frw n’abarenga 1000 bahawe kwinjira ku buntu.
Imiryango izaba ifunguye guhera Saa 15:00, mu gihe kuramya bizatangira Saa 16:00 zuzuye, bikazakorwa nibura amasaha arindwi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!