Urwibutso Dj Miller yasigiye ibyamamare mu muziki w’u Rwanda (VIDEO)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Mata 2020 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Benshi mu byamamare mu muziki wo mu Rwanda bashavujwe n’urupfu rwa Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller witabye Imana ku wa 5 Mata 2020 azize indwara ya ‘Stroke’.

DJ Miller yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye. Ni umugabo wasize urwibutso rukomeye ku bakunzi b’umuziki bitewe n’ibihe byiza bagiranye.

Bamwe mu bafite izina mu ruhando rw’imyidagaduro baganiriye na IGIHE bahurizaga ku kuba Dj Miller yakundaga umuziki, akanezererwa abantu, umunyarwenya witurije. Mu butumwa bwabo, bahurije ku kwihanganisha umuryango nyakwigendera yasize.

Uncle Austin ntarabyiyumvisha!

Nk’umuhanzi wakeneraga umunsi ku wundi aba Dj akaba n’umunyamakuru wagombaga gukurikiranira hafi amakuru ya Dj Miller avuga ko yashegeshwe n’urupfu rwe.

Yagize ati “DJ Miller sindabyemera ko yapfuye, hari igihe inkuru iba ukavuga uti ’uyu muntu yari arwaye ariko we yadutunguye. Umwaka wa 2020 ukomeje kutubera ikibazo.”

Uncle Austin avuga ko Dj Miller yagize uruhare rwo kuzamura umuziki mu tubyiniro cyane cyane utwiyubashye.

Ati ”Urabona Dj Miller, Dj Marnaud na Toxxyk binjiye mu muziki umaze gukundwa ariko mu baturage, mu banyamujyi byari bitaraza, aba rero wasangaga ahantu hose bacuranga cyane umuziki w’Abanyarwanda mu bubari bukomeye bityo n’abanyamujyi batangira kwiyumva mu muziki wacu.”

Urwibutso rukomeye yadigaranye kuri Dj Miller ni uko yari umunyarwenya ucecetse. Yamwubahiraga kuba yari umu Dj ariko wakundaga umugore we cyane ibitari bisanzwe bimenyerewe muri bagenzi be.

Anita Pendo yabuze mugenzi we

Umunyamakuru Anita Pendo wari unahuje umwuga wo kuvanga imiziki na Dj Miller, yatunguwe n’urupfu rwe cyane ko uburwayi bwe butari bumaze igihe.

Yagize ati "Si uburwayi bwari bumaze igihe wenda ngo uvuge ko yari arembye cyangwa se impanuka ngo wenda bigire uko byitwa ariko nta kundi.”

Pendo yavuze ko ari mu binjiranye mu mwuga wo kuvanga imiziki na Dj Miller mu 2013 ubwo bacurangaga ahitwaga kwa Venant, ku buryo kwakira inkuru y’urupfu rwe ari ibintu bigoranye.

Yakomeje ati ”Yari umugabo ukunda abantu, wanga amanyanga, ukunda gusetsa cyane. Ka nkubwize ukuri, twese tuzagenda ariko niba no kuba uzi ko umuntu yari arwaye ukabyakira mu mutima, ariko arihuse.”

Yashimiye cyane umusanzu wa Dj Miller mu guhesha icyubahiro umwuga w’ubu Dj. Ati ”Dj Miller yari muri batatu ba mbere bakomeye mu ba Dj bo mu Rwanda, uruganda rw’imyidagaduro tubuze umuntu ukomeye, yajyaga acuranga mu bitaramo bikomeye birimo n’ibyitabirwaga n’abayobozi bakuru b’igihugu.”

Uyu mugore ahamya ko DJ Miller yari afite impano yo kuba yacurangira ahantu hose yabaga yatumiwe kuva ku hateraniye abantu bakomeye cyangwa mu bitaramo bisanzwe no mu bubari ibyo yavuze ko bishoborwa n’abantu bake.

Anita Pendo yihanganishije umuryango wa DJ Miller ahereye ku mubyeyi wa nyakwigendera, umufasha we n’umwana yari amaze igihe gito yibarutse.

Urwibutso rwa DJ Miller kuri Muyoboke Alex

Muyoboke Alex usanzwe ari umujyanama w’abahanzi ubimazemo igihe akaba n’umugabo utegura ibitaramo cyane cyane ibya Silent Disco yari aziranye cyane na Dj Miller cyane ko bakoranaga inshuro nyinshi.

Muyoboke yamenyanye na Dj Miller nk’umujyanama w’abahanzi bakundaga kumuha indirimbo ngo amufashe kuzimenyekanisha mu tubyiniro n’ahandi hanyuranye aho yacurangaga.

Yagize ati ”Nibyo, DJ Miller yarasezeye ntitwabimenya. Wabonye ama video yagiye akora mu minsi ya nyuma, gusa njye ndabizi ko agiye nk’umugabo.”

“Dj Miller yahinduye ibintu byinshi ari mu bahesheje agaciro aba Dj bari basuzuguritse baba abantu bubashywe. Yakoranaga n’abahanzi umunsi ku wundi yakundaga kwiyegereza abahanzi, yagize uruhare mu iterambere ry’umuziki.”

Muyoboke yavuze ko ’Ikibabaje ni abo asize barimo umwana we ndetse n’umufasha we.’

Nemeye Platini yari afitanye imishinga na Dj Miller

Nemeye Platini nk’umwe mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo “Iri joro ni bae” ya Dj Miller n’abandi biganjemo abo muri KINA Music yabwiye IGIHE ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo.

Platini avuga ko uyu mugabo bari bafitanye imishinga itandukanye, ati ”Usibye ‘Iri joro ni bae’ hari izindi ndirimbo nyinshi twakoranye zari zitarasohoka.”

Uyu muhanzi yavuze ko Dj Miller bamufataga nk’umujyanama wabafashaga cyane iyo bajyaga gusohora indirimbo zibyinitse.

Yakomeje ati ”Twabanzaga kumugisha inama tukamubaza niba yumva mu tubyiniro izo ndirimbo zizakora.”

"Yari umuntu ugira urwenya rwinshi niba muherutse kubibona yari aherutse gutegura igitaramo cy’imbwa abantu babifashe nk’urwenya nawe akacyamamaza mu buryo bw’urwenya.”

Platini avuga ko icyo yibukira kuri Dj Miller harimo n’uruhare rwe mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Ati "Ni we ufite indirimbo nyinshi yakoranye n’abahanzi banyuranye. Bari baratangiye ikintu cyo gucuranga cyane indirimbo zacu kandi n’umwuga wabo wari umaze gutera imbere kandi na we yabigizemo uruhare.”

Davydenko yakoranye na Dj Miller

Davydenko, Producer ufite izina mu Rwanda ni we wakoreraga indirimbo DJ Miller kuva mu 2012; bahuye bigizwemo uruhare na Patycope.

Davydenko yavuze ko yamenye Dj Miller nk’umuhanzi nyuma akaza kwinjira mu bu Dj nabwo bagakomeza kuba inshuti ndetse kugeza igihe yitabiye Imana hakaba hari hakiri imishinga bari bafitanye.

Uyu mugabo ni we wanahishuriye IGIHE ko afite umushinga wa album yendaga kuzasohora mu mpeshyi y’uyu mwaka ariko nyakwigendera asize adasohoye.

Davydenko yavuze ko yari azi neza amakuru ya buri munsi ya Dj Miller kuva afashwe kugeza ubwo yitabaga Imana.

Uyu mugabo wari inshuti ikomeye ya Dj Miller avuga urwibutso yasigiwe na nyakwigendera yagize ati ”Hari ukuntu ubu butumwa bwamamaza buza muri telefoni twajyaga tubwohererezanya, ejo bundi haje ubwa Minisante, mbumwoherereje aho kuntera ubuse nkuko byari bisanzwe ahita ambwira ngo Amen.”

Peace Jolis yabuze inshuti magara

Peace Jolis na Dj Miller bakoranye indirimbo yamenyekanye cyane mu Rwanda bise “Un million c’est quoi”, isa naho ariyo yagaruye neza mu muziki uyu mugabo watabarutse ari mu bagezweho.

Mu kiganiro na Peace, yavuze ko azi neza uyu mugabo kuva kera aririmba muri ’Neuf Six’, nyuma bagakomeza kuba inshuti nk’abantu bari bahuriye mu mwuga umwe kugeza ubwo bakoranye indirimbo yanamenyekanye cyane.

Peace yavuze ko Dj Miller yasabanaga cyane n’abahanzi ndetse akaba umukunzi w’imena w’umuziki.

Guhera mu 2008, aba mbere batangiye kumenya uwari Karuranga Virgile nka Ice V, icyo gihe yari umuraperi winjiye mu muziki Nyarwanda, nyuma yo gusohora indirimbo ye “Black Street” yaje kwihuza na bagenzi be babaga mu itsinda rya Neuf Six.

Ice V (waje kwiyita DJ Miller) ntabwo yatinze muri iri tsinda kuko yaje gutangira kwikorana umuziki, nabwo ari umuraperi, aha akaba yarakoze indirimbo zirimo ’Time out’, ’I love the ball’ n’izindi nyinshi icyakora zirimo n’izitarasohokaga icyo gihe.

Guhera mu 2012, Karuranga yatangiye kwiga kuvanga imiziki yiyita Dj Miller ndetse ahita aninjira muri uyu mwuga yafatwagamo nk’inkingi ya mwamba mu bawukora.

Uyu mugabo yarakoze cyane kugeza ubwo utashoboraga kuvuga amazina atatu y’aba Dj bakomeye mu Rwanda utaragera ku rye. Yacuranze mu bitaramo byinshi bikomeye birimo n’ibyagiye byitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Dj Miller mu 2018 nibwo yatekereje gusubukura umwuga yakuze akunda wo kuririmba atangirana n’indirimbo ye ya mbere yise” She Can’t Deny It”. Izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Iri joro ni Bae’ yahuriyemo n’abahanzi batandukanye babarizwa muri Kina Music na Riderman; ’Stamina’ yahuriyemo na Social Mula na ’Belle’ yahuriyemo na Peace.

Ku wa 28 Kamena 2019 yasezeranye kubana akaramata na Nigihozo Hope mu Ukwakira uwo mwaka bibaruka umwana w’umukobwa bise Karuranga Shane akaba ari na we asize.

Reba ikiganiro ku rwibutso Dj Miller yasigiye abantu bafite amazina azwi mu Rwanda

Davydenko ni we wakoreraga indirimbo DJ Miller. Uyu ni we wahishuye ko yitabye Imana asize album itarasohoka
Peace Jolis yakoranye na Dj Miller indirimbo "Un Million c'est quoi"
Muyoboke Alex yakoranye na DJ Miller inshuro nyinshi mu bitaramo ategura
Anita Pendo yakoranye bya hafi na Dj Miller, amusigaranyeho urwibutso rwinshi
Nemeye Platini uri mu bakoranye na DJ Miller indirimbo "Iri joro ni bae"
Uncle Austin ngo ntazibagirwa uruhare rwa DJ Miller mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda
Dj Miller usibye kuba Umu-Dj n'umuhanzi yari azwiho urukundo yagiriraga imbwa cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .