Aba Djs bo muri Dream team biyemeje kongera Miller mu mazina y’abana babo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Mata 2021 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Aba Djs bo mu itsinda rya Dream Team Djs biyemeje kongera izina rya Miller ku mazina y’abana babo mu rwego rwo guha icyubahiro Dj Miller wari mugenzi wabo akaza kwitaba Imana mu 2020.

Iyi ni gahunda aba Djs bose bo mu itsinda biyemeje bihereye kuri Dj Toxxyk uherutse kwibaruka umwana yise ‘Miller Ayden Shema’.

Nyuma ya Dj Toxxyk, Dj Marnaud nawe yiyemeje kongera izina rya nyakwigendera mu mazina y’umwana we Mugisha Alvin Miller.

Mu kiganiro na IGIHE, DJ Marnaud yavuze ko kongera izina Miller mu mazina y’abana babo ari icyemezo bafashe mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera umaze umwaka yitabye Imana.

Mu rwego rwo kwibuka Dj Miller wari umaze umwaka yitabye Imana, kuri uyu wa Mbere tariki 5 Mata 2021 habaye igitaramo cyahuriwemo n’aba ba Djs bo muri Dream Team n’inshuti zabo.

Dj Miller yitabye Imana tariki 5 Mata 2020 asezerwaho bwa nyuma tariki ya 8 Mata 2020.

DJ Miller wari ufite imyaka 29, yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes.

Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwa album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party.

Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina rikomeye aho yanakoranaga n’abahanzi b’ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye. Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa “Iri Joro ni Bae”.

Yakoranye kandi na Social Mula mu ndirimbo yitwa Stamina, Un Million c’est Quoi na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.

Mu 2019 yari yashyingiranywe na Hope Nigihozo ndetse mu Ukuboza bibaruka imfura y’umukobwa bise “Shani”.

Iri zina rikaba ryaranitiriwe album ye yasize akoze ahuriyeho n’abahanzi batandukanye yagiye hanze mu minsi ishize.

Iyi album yamuritswe tariki 4 Ukuboza 2020, ari nabwo binyuze ku rukuta rwa YouTube rwa Dj Miller habaye igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yasize akoze.

Iki gitaramo cyabereye muri New Cadillac mu Mujyi wa Kigali, cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye biganjemo abakoranye na Dj Miller kuri album ye ya mbere.

Umwihariko wari Rita Ange Kagaju wakoze indirimbo yo kuzirikana Dj Miller igashyirwa kuri iyi album na Uncle Austin waririmbye ‘Witinya’ bari baremeranyije gukorana akitaba Imana batarayitunganya.

Dream Team ryari itsinda ry'abacuranzi bakomeye mu Rwanda
Dj Marnau na DJ Toxxyk barahiriye ko izina rye ritazasibangana mu mateka y'umuziki w'u Rwanda
Dj Marnaud na DJ Toxxyk bahaye izina Miller abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .