Abafana 14 bakomerekeye mu gitaramo cya Backstreet Boys gihita gisubikwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kanama 2018 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Igitaramo cy’itsinda Backstreet Boys muri Leta ya Oklahoma cyabereyemo isanganya rikomeye biturutse ku mvura y’amahindu ivanzemo umuyaga ukomeye cyane, abafana bamwe bakomerekeyemo.

Backstreet Boys yashingiwe muri Orlando, Florida mu mwaka wa 1993. Mu gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe mu gihe cyayo yaririmbagamo abahanzi batanu A. J. McLean, Howie D., Nick Carter, Kevin Richardson na Brian Littrell ndetse kugeza ubu bari kumwe.

Nyuma y’imyaka irenga icumi basa n’abagabanyije umurego mu muziki wabo, bamaze igihe basa n’abongeye kwegura umutwe ndetse bakora ibitaramo bikitabirwa mu buryo bukomeye.

Icyo bari bitezwemo ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama, muri Oklahoma ahitwa WinStar World Casino and Resort cyasubitswe ku munota wa nyuma kubera imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye habura amasaha make ngo igitaramo kibe.

CNN yatangaje ko abafana 14 bakomerekeye muri iki gitaramo bahita bajyanwa mu bitaro. Abakomeretse bagwiriwe n’ibyuma byari byubatse ahabereye igitaramo abandi bagwa hasi barimo bahunga, iri sanga ryabaye ryatumye igitaramo gisubikwa.

Muri iki gitaramo, Backstreet Boys yagombaga kuririmbana n’irindi tsinda rikomeye rya 98 Degrees, cyari cyitezwemo abakunzi b’umuziki ibihumbi cumi na bibiri[12,000].

Kym Koch Thompson, Umuvugizi wa WinStar World Casino yagombaga kwakira igitaramo, yavuze ko ubwo abashinzwe kwita ku buzima bw’abafana batangaga umuburo ko buri mufana akwiye guhunga kubera ubukana imvura yatangiranye, abagera ku 150 “bari ku murongo banze kuwuvaho” baza kugwirwa n’ibyuma.

Mbere y’uko iki kibazo kiba, Backstreet Boy Kevin Richardson yari yanditse kuri Twitter avuga ko biteze gukora igitaramo kidasanzwe kandi kikinjiza amafaranga menshi. Abafana bamaze gukomereka, Backstreet Boys banditse bavuga ko igitaramo gisubitswe.

Bagize ati “Ntabwo twashakaga gushyira ubuzima bw’abafana bacu mu kaga, kubera uburyo ikirere cy’uyu munsi kimeze n’abamaze gukomereka, twafashe umwanzuro wo guhagarika igitaramo, tuzagerageza kucyimurira undi munsi. Icy’ingenzi kurusha byose ni uko buri wese agera mu rugo amahoro, tuzabonana vuba.”

Richardson yongeye kwandika ati “Mugumane amatike yanyu kuko Backstreet Boys izagaruka vuba.” Abagize 98 Degrees, banditse ko bababajwe n’uburyo igitaramo bari bitezwemo cyasubitswe.

Iri tsinda rimaze imyaka ibiri rigarutse mu muziki

Abakunze umuziki wa Backstreet Boys bubuka byoroshye indirimbo zirimo As Long as You Love Me, Show Me the Meaning of Being Lonely, Everybody, I’ll Never Break Your Heart, Incomplete , The Call, I Want It That Way , Drowning n’izindi.

Mu 1996, Backstreet Boys yasohoye album yakunzwe cyane yitwa "Backstreet’s Back”, bakurikijeho izindi zirimo "Millennium," "Black & Blue," "Never Gone," "Unbreakable" na "This Is Us".

Muri Kamena 2016, nibwo iri tsinda ry’abaririmbyi bubatse amateka mu myaka 20 ishize, bavuze ko bagiye kongera kwigaragaza bundi bushya mu muziki bashyire hanze album nshya banakore n’ibitaramo bizenguruka Isi.

Aho igitaramo cya Backstreet Boys cyagombaga kubera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza