Abatanihira! Itsinda ry’abanyamuziki b’i Kirehe baririmba mu Kirashi, ururimi rwihariye rwo mu Gisaka cy’Imigongo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Ukwakira 2019 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe hari agace kamwe kahoze kabarizwa mu yahoze ari Igisaka cy’Imigongo aho bavuga ururimi rwihariye bita Ikirashi.

Mu minsi ishize IGIHE, yahuye n’itsinda ry’abasore babiri bavuka bakaba banatuye muri aka gace ari naho bakorera umuziki.

Cyilima na Cyogere ni abanyamuziki baturuka mu Karere ka Kirehe bagize itsinda ry’Abatanihira bakomora kuri sekuru nawe witwaga “Utanihira”.

Aba bose bahamya ko akenshi bakunze kuririmba mu bukwe no mu bindi birori, Cyogere akaba ari umugabo ukora umwuga wo gushushanya ariko akaba umuhanga mu gucuranga gitari akanaririmba afatanyije na murumuna we Cyilima uherutse kurangiza amashuri yisumbuye.

Aba basore bari mu irushanwa rya Hanga Higa ndetse banatsindiye itike yo kujya mu cyiciro cya nyuma kizaba mu Ukuboza 2019, bavuze ko basanzwe ari abahanzi banafite indirimbo ariko bagiye bagorwa n’ikibazo cy’amikoro yaba ayo gushora mu buhanzi bwabo ndetse nayo kumenyekanisha ibihangano byabo.

Usibye ikinyarwanda gisanzwe baririmba aba basore bo mu itsinda ry’Abatanihira banaririmba ururimi rw’Ikirashi rwihariye mu gace bavukamo.
Ikirashi basobanuye ko ari ururimi abantu bo mu Gisaka cya Migongo benda guhuza n’abaturage b’i Karagwe muri Tanzania.

Aba basore bahamya ko igihe batsindira umwanya wa mbere mu irushanwa rya Hanga Higa byabafasha kwinjira mu ikompanyi ifasha abahanzi ya Boss Papa iyoborwa na Alain Muku bityo bikabasha gutera imbere byihuse.

Iyumvire impano y’aba basore

Abatanihira ni itsinda ry’abanyamuziki b’i Kirehe baririmba mu Kirashi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .