Ado Josan, umunyempano ugezweho mu muziki w’u Burundi ugendana ishimwe kuri Urban Boys

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’umunyempano Ado Josan yacyeje Urban Boys yamufashije kwigaragariza abakunzi b’umuziki mu Burundi none akaba ari mu bahanzi batanga icyizere, banafite igikundiro.

Mu 2019 nibwo Ado Josan yakoranye na Urban Boys indirimbo “You” yamufashije kugaragara cyane, izina rye rimenyekana ku isoko ry’umuziki w’u Burundi.

Nyuma y’iyi ndirimbo, uyu musore yakoze izindi ashimangira ko izina rye rimaze kugera mu mitima y’abakunzi b’umuziki mu Burundi.

Ado Josan yashimiye Urban Boys yatumbagije izina rye. Yagize ati ”Nibyo nakoze indirimbo nyinshi zinyuranye, nubaha Urban Boys kuko baramfashije kandi ni abaturanyi beza, nzahorana ishimwe ryabo ku mutima wanjye. Imana isubize aho bakuye.”

Uyu muhanzi agaragaza ko iri tsinda ryamufunguriye imiryango. Yakomeje avuga ko "Nyuma yo gukorana na Urban Boys yaba mu Burundi n’ahandi batangiye kungirira icyizere nk’umuhanzi ufite ahazaza heza kandi nzi neza ko ntazabatenguha."

Ado Josan uri mu bagezweho mu ndirimbo “Humiriza” yabwiye IGIHE ko yatangiye umuziki kera akiri muto kuko yanyuze mu makorali atandukanye kugeza mu 2009 ubwo yinjiraga muri studio bwa mbere.

Icyakora byamusabye imyaka irindwi kugira ngo abone ko umuziki awukoze kinyamwuga nawo wamutunga.

Yongeye kurindira imyaka itatu kugira ngo asohore indirimbo “You” yakoranye na Urban Boys iba nk’imufunguriye imiryango atangira kubona inzozi ze zabaye impamo.

Nyuma y’iyi ndirimbo uyu muhanzi yakoranye indimbo “Forever you” n’umuhanzikazi Esther Nish yamenyekanye cyane mu bakurikiranira hafi umuziki w’i Burundi.

Ado Josan muri Werurwe 2020 yiyemeje kwagura umuziki we no mu bindi bihugu byo mu Karere.

Ati ”Byansabye kujya muri Tanzania nshaka umuhanzi twakorana mpitamo Mr Blue, umwe mu bahanga bahari ariko akanaba anamaze igihe akora umuziki.”

Mr Blue yakoranye indirimbo na Ado Josan bayita “Infinity” nayo yabyinwe cyane n’abakunzi b’umuziki i Bujumbura no mu Burundi muri rusange.

Uyu musore wari umaze kuryoherwa n’umuziki mu minsi ishize muri Mata 2020 yasohoye indirimbo ye nshya yise “Humuriza” iri mu zikunzwe muri iyi minsi.

Ado Josan avuga ko abakunzi b’umuziki w’u Burundi bagomba kumwitega kuko mu minsi iri imbere agomba gusohora indirimbo nshya aherutse gukorana na Dr Jose Chameleone.

"You" Indirimbo Ado Josan yakoranye na Urban Boys

"Infinity" Ado Josan yakoranye na Mr Blue

"Humiriza" Ado Josan aherutse gusohora

Ado Josan agendana ishimwe kuri Urban Boys yamwinjije mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .