Bad Rama yatumiye Kitoko mu gitaramo yateguye muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Mata 2021 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Bad Rama wamenyekanye cyane mu muziki nk’uwashinze inzu ifasha abanzi yise The Mane Music, yateguye igitaramo cyitwa ‘Summer Party’ kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye kuva mu 2020.

Iki gitaramo kizaba tariki 30 Gicurasi 2021, cyatumiwemo Kitoko Bibarwa utuye mu Bwongereza na Shizzo utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Usibye aba bahanzi kizanagaragaramo Super Sexy, umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ni igitaramo byitezwe ko kizabera mu Mujyi wa Dayton guhera saa moya z’ijoro kugeza saa munani zo mu rukerera. Kwinjira bikazaba ari amadolari 30 mu myanya isanzwe na 50 mu myanya y’icyubahiro.

Mu kiganiro na IGIHE, Bad Rama yavuze ko iki gitaramo ‘Summer Party’ ari ku nshuro ya kabiri kigiye kuba kuko ubwa mbere cyabereye i Kigali mu 2019.

Yavuze ko ku nshuro ya kabiri yifuje kugitegurira muri Amerika kuko ariho ari kandi akaba abona mu Rwanda nta gahunda ifatika y’uburyo ibitaramo bizafungurwa ihari.

Ati “Hano ibikorwa biri gukorwa, mu Rwanda sinamenya neza gahunda yo gufungura ibitaramo ari nayo mpamvu nahisemo kugitegurira inaha.”

Bad Rama yagiteguye afatanyije n’Umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu gutegura ibitaramo muri Amerika benshi uzwi nka Judy.

Bad Rama yavuze ko yahisemo kwifatanya n’uyu munyarwandakazi kuko afite ubunararibonye mu gutegurira ibitaramo muri Amerika.

Ati “Njye ndi mushya inaha, we abifitemo ubunararibonye. Urumva gufatanya byatuma dukora ibintu byiza kurushaho.”

Nubwo Bad Rama yimuriye ibitaramo bye muri Amerika, ahamya ko no mu gihe mu Rwanda byafungurwa hose azakomeza kuhakorera.

Ati “Nko mu Ukuboza 2021 icyorezo kibaye cyatanze agahenge, twakora Xmass Celebrities Party, gusa bibaye bitameze neza nabyo twabikorera hano.”

Uyu mugabo ahamya ko ibi bitaramo bizaba n’amahirwe ku bahanzi bo mu Rwanda kujya babyitabira yaba muri Amerika, i Burayi n’ahandi bazashobora gutegurira.

Kitoko ni we wa mbere Bad Rama agiye kwifashisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .