Ahereye kuri ’No regret’, Bill Ruzima yatangiye gusohora indirimbo zigize Album ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Bill Ruzima, umwe mu bahanga umuziki w’u Rwanda ufite wanabyigiye cyane ko ari mu bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, yasohoye indirimbo nshya yise “No regret” imwe mu ziri kuri Album ye ya mbere amaze igihe akoraho.

Uyu musore kuri ubu yasohoye indirimbo ye nshya yise “No regret” ikubiyemo inkuru y’umusore cyangwa inkumi ibwira uwahoze ari umukunzi we batandukanye ko ntacyo yicuza.

Amwe mu magambo aririmba muri iyi ndirimbo agira ati”Wari uziko nugenda uzaba unjyaniye umutima, ugiye ujyana igice cy’umutima mubi, igice cy’umutima mwiza ugisigira umwiza kukuruta. Burya naje kubona unkwiriye naje kwibagirwa ko nakumenye, burya hasohotse umwijima hinjira urumuri rutazima […]”

Iyi ndirimbo uyu musore ayisohoye nyuma y’igihe yari amaze yisuganya anakora kuri album ye ya mbere ari mu mirimo yo kurangiza cyane ko amaze igihe muri Studio.

Iyi ndirimbo nshya ya Bill Ruzima yakozwe mu buryo bw’amajwi na Hollybeat mu gihe amashusho yayo yo ahamya ko azayakora mu minsi iri imbere.

Bill Ruzima ni umwe mu bahanzi barangije mu isuri rya muzika rya Nyundo ari mu itsinda rya Yemba Voice, aho yavuye mu 2019 yumvikanye na bagenzi be ko buri wese yakwikorana ukwe ariko bumvikana ko bitababera intandaro yo gutandukana.

Umva indirimbo nshya "No regret" ya Bill Ruzima

Bill Ruzima yasohoye indirimbo nshya yise "No regret"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .