Aimable Kubana yavuze ku gikomere yagize akiri umwana nk’imvano yo kuba atarashaka umugore

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 12 Gashyantare 2019 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wa filime n’ikinamico akaba n’umuririmbyi, Aimable Kubana, yahishuye ko hari igikomere yagize ku mutima ubwo yari afite imyaka itandatu cyamugizeho ingaruka zirimo no gutinda gushaka umugore.

Iyo uvuze izina Aimable Kubana benshi bahita bumva Semana bitewe n’uburyo yakunzwe cyane mu ikinamico Urunana aho yakinaga ari umusore ufite imyitwarire irimo inyigisho zikomeye ku rubyiruko.

Yanditse kandi anakina izindi kinamico zirimo ‘Iraha ry’Akanya Ritamara Ipfa’ n’indi yitwa ‘Urukundo n’Ibigeragezo’ yaryoheye benshi abakinnyi b’imena ari Mariza na Rurangwa.

Yanditse kandi aririmba indirimbo z’itorero Abatangampundu zikoreshwa cyane mu mihango y’ubukwe n’izinde ze bwite.

Igice kinini cy’ibihangano bya Aimable Kubana kigaruka ku rukundo ndetse yanakoze ikiganiro cyitwa ‘Ijoro ry’Urukundo’ cyavugaga ku ngingo zitandukanye zafasha abakundana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko impamvu akunda guhanga ku bintu byerekeranye n’urukundo, ari uko ari rwo rukurura abantu benshi bakabasha kumva ubutumwa.

Ati “Urukundo rukurura abantu benshi mu kumva. Iyo ari inkuru y’urukundo buri wese afungura amatwi. N’ubwo ari ibintu dukina ariko biba bifite icyo bishaka kwigisha.”

Kubana ni umusore ukiri ingaragu ariko mu myaka si uw’ejo bundi! Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye yiga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange. Bamwe mu bavutse icyo gihe bashinze ingo ndetse barabyaye.

Yujuje ibisabwa byose ku musore kugira ngo abe yakwigondera inkumi yose yifuza, ariko ibyo asa n’utabikozwa ahubwo ashishikajwe no gukora akazi gasanzwe n’ubuhanzi.

Kuri we icy’ingenzi si ukurongora biturutse ku gitutu cy’abantu kuko ari ibintu agomba kubanza kwigaho n’uburyo azabibamo.

Ati “Abantu benshi barabimbaza, uzarongora ryari? Njyewe ntabwo nteye nka bantu bavuga ngo oya, ababyeyi baravuga ngo kuki utararongora? Cyangwa se inshuti … burya umuntu ni we wimenya ni nawe ujya kuri gahunda. Kuko ubona gatanya ziriho iki gihe, hari uvuga ati ‘ndarongora niyo nabyara umwana umwe ntacyo bikarangira’. Njye ntabwo ari uko nteye.”

“Ntabwo nifuza kuvuga ngo ngiye kugira umwana ariko ntazabasha kumurera cyangwa ngiye kugira umugore mubwire ngo ndagukunda ariko ejo nzabe nagiye ku ruhande nakoze ibindi.”

Kubana avuga ko hari igikomere yagize ku mutima ubwo yari akiri umwana cyakomeje kugira ingaruka mu myanzuro afata ku buzima bwe harimo no kurongora.

Ati “Hari ibintu byatangiye ntajya mvuga, njyewe ngifite imyaka itandatu hari ibintu byabaye bikomeye mu buzima bwanjye bidashobora gupfa gusibangana gutya, uyu munsi narabyakiriye nta kibazo ariko ibyo bintu bituma ibyemezo ufata mu buzima bishobora guhinduka.”

Yunzemo ati “Njye nize ibijyanye n’imitekerereze ya muntu cyangwa se umuntu wayize, tumenya ko ibintu umuntu yabayemo akiri muto bishobora kumugiraho ingaruka runaka zishobora gutuma yumva atiteguye mu gihe runaka. Igihe cyabyo ni kiza nzabikora kandi nikitanagera icyo nshaka ni ukubaho nishimye no gushimisha abantu nta n’ubwo ntinya kubivuga.”

Muri uku kwezi kwa Gashyantare Aimable kubana ari mu Rwanda mu gikorwa cyo gukora filime yise ‘Urambikire Ibanga’ ivuga ku mukobwa wari inshuti ye wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma akaza kwicwa na Sida yandujwe.

Aretanganya kongera kwandika inkuru z’urukundo zitandukanye ndetse akazazikinamo filime.

Aimable Kubana afite igikomere ku mutima yagize akiri umwana muto gituma adahubukira gufata umwanzuro uwo ariwo wose mu buzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza