00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daniel Ngarukiye yasubitse urugendo rwe mu Rwanda nyuma yo kwandura Covid-19

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 January 2022 saa 06:02
Yasuwe :

Umukirigitananga Ngarukiye Daniel yasubitse urugendo yagombaga kugirira mu Rwanda nyuma yo gusangwamo icyorezo cya COVID-19 habura umunsi ngo yurire indege agana mu Rwamubyaye nyuma y’imyaka irindwi yari ishize atahakandagira aba ku Mugabane w’u Burayi.

Uyu muhanzi yagombaga kugera mu Rwanda ku wa Gatatu cyane ko yagombaga guhaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Brussels mu Bubiligi ku wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2021 saa Tatu z’ijoro akagera mu Rwanda saa Moya za mu gitondo ku wa Gatatu.

Yari amaze iminsi ari gutunganya album ze ebyiri yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere, akaba yari kugenderera u Rwanda muri gahunda yo gusura umuryango yahasize n’inshuti ndetse anakora ibikorwa bimwe by’umuziki.

Yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe ari mu myiteguro ku buryo yumvaga nta kintu kizarogoya urugendo rwe ariko atungurwa n’uko ibipimo yafashwe habura amasaha make ngo ahaguruke yerekeza i Kigali byagaragaje ko yanduye COVID-19.

Ati “Nari namaze kwitegura ibintu byose biri ku murongo. Nari natangiye kumva atari njye ubona nuriye indege ubundi nkagaruka gusura Urwambyaye cyane ko nari maze igihe kinini kingana n’imyaka irindwi ntahagera. Ikintu nari nkumbuye cyane ni abantu ariko n’ubundi nzakomeza kubakumbura mpaka ngarutse.”

Akomeza avuga ko yari yishimiye gutaramana n’abe ariko icyorezo kikaba cyamubereye ibamba.

Ati “Nari nishimiye kongera gutaha mu rw’Imisozi 1000, nkongera ngataramana n’abanjye ariko ibya cya cyago cyibasiye Isi muri iki gihe, nanjye binsohoreyeho. Ubu nishyize mu kato sinkibashije kuza, gusa ibikorwa nari nabateganirije birakomeje.”

Ngarukiye yavuze ko ameze neza nta kibazo afite kijyanye n’ubuzima nubwo bamusanganye uburwayi ndetse yiteguye ko azakira vuba.

Uyu muhanzi avuga ko azamenya izindi gahunda zijyanye n’urugendo rwe mu gihe azaba amaze kongera kumera neza yakize icyorezo cya COVID-19.

Ngarukiye Daniel ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukali.

Uyu muhanzi ntabwo aramenya neza gahunda ye yo kugera mu Rwanda
Uyu muhanzi yasanzwemo COVID-19, urugendo rwe rurasubikwa
Ngarukiye yari agiye gutemberera mu Rwanda mu bihe biri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .