Akari ku mitima y’abahanzi bakubutse muri Rwanda Day i Bonn mu Budage

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Tariki 5 Ukwakira 2019 i Bonn mu Budage habereye igikorwa cya Rwanda Day ahari hakoraniye Abanyarwanda babarirwaga mu bihumbi.

Muri aba bitabiriye ibi birori harimo n’abahanzi banyuranye bitabiriye Rwanda Day nk’abanyarwanda muri rusange mu rwego rwo gususurutsa abantu.

Abahanzi bose bari bagiye muri ibi birori bamwe bamaze kugera mu Rwanda. Ubwo bari bamaze gutaha abenshi muri aba bagiranye ikiganiro na IGIHE baduhishurira byinshi mu byo bavanye muri Rwanda Day.

Abo twaganiriye bari bafite akanyamuneza nyuma yo kuva muri ibi birori byabereye mu Budage.

Kitoko Bibarwa

Kitoko Bibarwa ni umunyarwanda wari uvuye mu Bwongereza aho yiga. Usibye kuba yaritabiriye Rwanda Day nk’umunyarwanda muri rusange yanayitabiriye nk’umuhanzi wagombaga gususurutsa abitabiriye ibi birori.

Nyuma yo kuva mu Budage yaganiriye na IGIHE agira ati” Rwanda Day yaryoheye buri wese wayitabiriye, by’umwihariko abantu baturutse mu Bwongereza twagize urugendo rwiza.”

Kitoko yavuze ko yanyuzwe n’uburyo Abanyarwanda baba hanze bagaragaje ko bakunda umuziki w’abahanzi bo mu Rwanda. Yagize ati”Abanyarwanda baba hanze nabo bagaragaje ko bashimishwa bikomeye n’icyerekezo umuziki w’abahanzi babo uri kuganamo, baratwishimiye cyane.”

Uyu muhanzi ahamya ko hari isomo yavanye muri uyu munsi, aha yagize ati”Isomo nakuye muri Rwanda Day 2019 ni ugukunda igihugu muri rusange no gukora cyane ngambiriye kwiteza imbere no kugiteza imbere.”

Charly na Nina

Iri tsinda ry’abanyarwandakazi Charlotte Rulinda uzwi nka Charly ndetse na Fatuma Muhoza wamenyekanye nka Nina, ni ubwa mbere ryari ryitabiriye Rwanda Day.

Mu gushaka kumenya icyo ibasigiye twaganiriye na Nina watubwiye byinshi bungukiye muri uyu munsi.

Yagize ati” Twabyakiriye neza cyane kuko byari ubwa mbere twitabiriye Rwanda Day, twashimye Imana kuko twagiyeyo tugashobora guhura n’Abanyarwanda benshi baba mu bihugu bitandukanye.”

Nina yavuze ko abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bishimiye ibihangano byabo dore ko ari gake baba bababonye. Ati”Batweretse urukundo ku buryo bushimishije.”

Ikijyanye n’isomo yakuye muri Rwanda Day, Nina yagize ati” Isomo nakuyeyo ni uko Abanyarwanda bakunda ibintu byabo, bakunda umuziki wabo bakunda cyane abahanzi babo. Irindi somo nigiyeyo ni ugukunda igihugu cyanjye no gushaka uburyo nkora cyane ngatanga umusanzu wo kucyubaka, waba ari uwo mu muziki cyangwa mu bindi ibyo ari byo byose.”

Jules Sentore

Uyu muhanzi wihebeye injyana Gakondo ni umwe mu bagiye muri Rwanda Day 2019. Yavuze ko yishimiye cyane ukuntu bakiriwe n’Abanyarwanda batuye hanze kandi yakuyeyo amasomo atandukanye.

Aha uyu muhanzi yagize ati” Abanyarwanda baba hanze ikigaragara ni uko umuziki wanjye barawuzi kuko n’igihe mperuka muri Denmark barabinyeretse kubw’ibyo mbona ko umuziki Gakondo nkora uri kubanyura cyane.”

Avuga ku isomo akuye muri Rwanda Day, Jules Sentore yagize ati”Ndakeka umuntu wese ahigira byinshi, icyo navuga ni uko impanuro z’Umukuru w’Igihugu zihora ari nta makemwa. Ikindi cyanshimishije ni uko mu biganiro byatanzwe hhari higanjemo kurebera hamwe uburyo hatezwa imbere Umuco by’umwihariko ku buhanzi na Made in Rwanda haba mu gihugu no hanze yacyo.”

Bruce Melodie

Uyu muhanzi wari witabiriye Rwanda Day bwa mbere yabifashe nk’umugisha yagize.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati” Si buri wese witabira Rwanda Day, njye nabyakiriye neza cyane, ni umugisha kuri njyewe.”

Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye uburyo abitabiriye ibi birori bari bazi indirimbo ze kandi banaririmbanye na we.

Bruce Melodie yavuze ko Ijambo Bamporiki Edouard yavugiye muri Rwanda Day ryamwubatse, aha yagize ati” Hari umuntu wavuze ngo Abanyarwanda ku rugamba babanza kurwana bakabona kurya, iyo bari ku rugamba barya umujinya washira bakarya karungu. Iri jambo ryaramfashije, ryaranyubatse.”

Nk’umuhanzi ahamya ko akurikije uko yabonye abahanzi bo mu Rwanda bakunzwe, abategura ibitaramo bakabaye baha agaciro umuhanzi wo mu Rwanda akishyurwa amafaranga agaragara kimwe n’ayo bishyura abanyamahanga iyo batumiwe.

Intore Masamba

Uyu muhanzi ufatwa nk’inararibonye mu muziki w’u Rwanda yabwiye IGIHE ko yishimiye kwitabira Rwanda Day, ati” Ni iby’agaciro cyane, ni ishema kuba nitabira biriya birori. Ni ikigaragaza ko ibyo nkora bikunzwe na benshi.”

Yakomeje agira ati” Abanyarwanda baba hanze bakiriye neza umuziki wanjye, barawukunze cyane. Ngira ababikurikiye babonye agace gato k’indirimbo yanjye Kanjogera. Icya kabiri ni ukuba uri kumwe n’abandi mbere y’uko umukuru w’igihugu atugezaho ijambo abana bato b’Itorero Itetero bakabyina indirimbo yanjye. Nawe urumva ukuntu ahantu nari nicaye nari meze.”

Kuba abana bato bahitamo kubyina indirimbo ye, yemeza ko ari ikimenyetso cy’uko afite abo azasigira umurage w’injyana gakondo.

Masamba Intore avuga ko atari ubwa mbere yari yitabiriye Rwanda Day, icyakora kuyitabira buri gihe ngo bimufasha guhura n’Abanyarwanda b’inshuti ze baba badaherukanye bityo akaboneraho no kubasangiza ubuzima buri mu gihugu.

Ati” Iyo uri hariya ubona ukuntu abantu bafite inyota yo gukunda igihugu cyabo, ubona uko abayobozi b’u Rwanda bishimira gukemura ibibazo by’Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda. Uhamenyera u Rwanda, uhumeka u Rwanda, ubona n’amaso uburyo abantu bakunda u Rwanda mbega uhigira byinshi.”

Masamba yavuze ko ikintu cyamushimishije kurushaho ari uko Perezida Kagame yinjiye mu cyumba cyabereyemo ibi birori baririmba indirimbo ye ’Afrika itajengwa na nani’.

Ati “Twarenze imbibi u Rwanda twararwubatse ubu ni ugutekereza uburyo na Afurika twayubaka, niyo mpamvu nayihinduye nkayikura kuri Rwanda itajengwa na nani nkayikoramo Africa Itajengwa na nani.”

Rwanda Day yabereye mu Budage, igihugu gituwe n’Abanyarwanda 1 295, barimo abahiga n’abahatuye. Iki gikorwa kuva cyatangira mu 2010 cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo basaga ibihumbi 35 mu nshuro zose icyenda zabanje.

Kitoko Bibarwa i Bonn mu Budage
Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina
Charly wo mu itsinda rya Charly na Nina
King James i Bonn yarishimiwe
Igor Mabano yaririmbye muri ibi birori
Bruce Melodie imbere y'abakunzi b'umuziki i Bonn

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza