00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa David Bayingana umaze imyaka 10 ari MC muri Tour du Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Gicurasi 2021 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda azakubwira ko ubwiza bw’inkumi bushobora kuyigeza Ibwami, icyakora ubwenge bwayo bukaba aribwo bugena igihe azahamarayo. Imyaka icumi irashize umwe mu banyamakuru beza b’imikino mu Rwanda David Bayingana akora nk’umushyushyarugamba (MC) mu irushanwa rya Tour du Rwanda.

Kuva mu 2011 kugeza mu 2021, imyaka ibaye icumi David Bayingana akorana umunsi ku wundi na Tour du Rwanda nka MC, uyu mugabo yishimira urwego iri siganwa rigezeho ndetse anarishimira igihe bamaze bakorana.

Ati “Urumva ni isiganwa ninjiyemo nyuma y’imyaka itatu ritangiye, hari byinshi rimaze kugeraho ariko nanjye hari byinshi maze kuryigiraho! Ni iby’agaciro kumara imyaka ingana gutya nkorana n’irushanwa ryubashywe muri Afurika.”

Mu kiganiro na IGIHE, David Bayingana yavuze ko atari ikintu kiba cyoroshye kumara imyaka icumi wizerwa n’abategura iri rushanwa ryakuraga umunsi ku wundi, rikaba riri mu akomeye abera muri Afurika.

Ati “Ndibuka ntangira, ntabwo byari byoroshye. Kurangiza imyaka icumi nkorana na Tour du Rwanda ni iby’agaciro! Buri wese yakwishimira igikorwa nk’iki, nibaza ko nta n’umwe utumva ibyishimo mfite.”

Akomeza agira ati “Naryinjiyemo hari umunya-Burkina Faso washyushyaga abantu mu Gifaransa ariko ugasanga abaturage batacyumva. Nibwo abari abayobozi ba Tour du Rwanda bansabye ko nabafasha. Nishimira ko rigeze ku rwego rw’uko iri mu akomeye abera muri Afurika.”

Ikindi Bayingana yishimira mu irushanwa rya Tour du Rwanda ni uko mu gutera imbere kwaryo, umwaka ku wundi nawe aryinjizamo atari make ahabwa nk’agahimbazamusyi.

Nk’ibanga rimufashije kumara iyi myaka akorana na Tour du Rwanda, Bayingana yavuze ko harimo kuba umuntu akora ibyo akunda, kwihugura umunsi ku wundi no kwanga umugayo ku bamugiriye icyizere.

Ibi asanga byakabaye impamba ikomeye ku rubyiruko rutandukanye ruba rwabonye akazi, ati “Ibaze kuba wagiriwe icyizere ariko ukumva nyuma y’iminsi mike ngo wa muntu ntakigera ku kazi, iyo yaje biba bisa n’iyo adahari. Iyo ni imigayo dukwiye kwirinda mu gihe twagiriwe ubuntu bwo kubona akazi.”

Bayingana yabonye akazi muri Tour du Rwanda mu 2011 asanzwe ari umunyamakuru ukomeye w’imikino, yatangiriye umwuga we kuri Radio Salus akomereza kuri Voice of Africa ahava ajya kuri Radio 10 na TV10.

Kuri ubu uretse kuba umunyamakuru, ni n’umwe mu bashinze radiyo ya B&B FM ifatwa nk’imwe mu ziyoboye izindi mu mikino hano mu Rwanda.

Mu myaka yo hambere ubwo Bayingana yari muri Tour du Rwanda afatanyije na Nkusi Arthur
Tour du Rwanda imaze kumutembereza uduce hafi ya twose tw'Igihugu
No mu mvura y'amahindu akazi karakorwa
David Bayingana umwe mu banyamakuru bakunzwe b'imikino umaze imyaka icumi ari MC muri Tour du Rwanda
Ni umwe mu bayobora ibi birori neza
Bayingana abanza gusoma ibyo agiye kuvuga
Ni umwe mu bantu basabana cyane iyo ari muri Tour du Rwanda
David Bayingana umwe mu bashyushyarugamba bakunzwe mu mikino y'amagare
Imyaka icumi Bayingana ayimaze akorana na Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .