Unyujije amaso ku rukuta rwa Instagram rw’uyu Munyarwanda, umubonana n’abagabo bafite amazina yubashywe ku Isi y’imyidagaduro, barimo abakinnyi mu mikino itandukanye ndetse n’abahanzi bakomeye.
Muri aba harimo nk’umuteramakofi w’Umwongereza uri mu beza ku Isi, Anthony Joshua, umuhanzi mpuzamahanga ufite inkomoko muri Senegal, Akon, Patrice Evra wamenyekanye cyane muri Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa ndetse n’abandi benshi.
Muri iyi nkuru turagerageza kugaruka ku byamamare 10 byogoshwe n’uyu mugabo.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Nzabonimpa yavuze ko ibi byamamare ahura nabyo bije kwiyogoshesha aho akorera mu Mujyi wa Dubai.
Ati “Kenshi bakunze kuza inaha mu biruhuko, mu gihe bakeneye kwiyogoshesha bagahita baza muri salon yacu kuko iri mu zikomeye, ni uko nisanga baje nkabogosha kandi nureba neza bamwe bamaze no kuba abakiliya banjye.”
Nzabonimpa yahishuye ko yatangiye umwuga wo kogosha mu 2002, awuhera ahazwi nko kwa Rubangura muri salon yitwa ‘La Referance’.
Mu 2013 nibwo yageze mu Mujyi wa Dubai agiye gushakisha, ubu akaba ari umwogoshi ukorera muri MK Barber Shop ikundwa n’ibyamamare ku Isi.
Umwaka ushize wa 2021, Nzabonimpa yahembwe nk’umukozi w’umwaka muri iyi salon iri mu zikomeye i Dubai.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!