Alyn Sano na Femi One ukunzwe muri Kenya basubiranyemo indirimbo “Kontorola”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Umuntu wese ukurikiranira hafi umuziki wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba azi indirimbo igezweho muri iyi minsi yitwa “Utawezana” y’umuhanzikazi Femi One afatanyije na Mejja.

Uyu mukobwa kuri ubu yasubiranyemo Kontorola na Alyn Sano wari umaze iminsi ayisohoye wenyine.

Umushinga w’iyi ndirimbo watangiriye kuri Instagram ubwo Alyn Sano yandikiraga Femi One amusaba ko bakorana indirimbo undi nawe wari umaze iminsi abonye “Kontorola” ya Alyn ahitamo ko ariyo basubiranamo.

Mu kiganiro na IGIHE, Alyn Sano yagize ati “Naramwandikiye kuri Instagram musaba ko twakorana indirimbo, nifuzaga ko twakorana indi ariko we nsanga yamenye Kontorola, ansaba ko ariyo twayisubiranamo nyine ndabyemera.”

Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 iyi ndirimbo yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho buri wese yakoreye mu gihugu cye ubundi bahuza ibikorwa byabo bivamo indirimbo.

Ibi bivuze ko iyi ndirimbo ikozwe aba bahanzikazi badahuye imbonankubone ahubwo bifashishije ikoranabuhanga.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na David Pro n’ubundi wari wakoze iya mbere mu gihe amashusho yayo yo ku ruhande rwa Alyn Sano yafashwe anatunganywa na Papa Emile, bafatanyije n’abandi bo muri Kenya bakoranye na Femi one.

Kontorola, indirimbo Alyn Sano yaherukaga gusohora yagiye hanze ku wa 8 Gicurasi 2020 ikundwa n’abatari bake.

Alyn Sano usibye kuba ari umwe mu bahanzikazi bazwiho ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru, ni umwe mu babashije kugera mu byiciro bya nyuma by’irushanwa The Voice ribera muri Afurika y’Epfo akaba ategereje ko inzira zongera kuba nyabagendwa ngo bongere batumweho.

Femi One ukunzwe cyane mu muziki wa Kenya yakoranye indirimbo na Alyn Sano
Alyn Sano yasubiyemo indirimbo Kontorola afatanyije na Femi One

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .