AMAA Awards2019: ‘Mercy of the Jungle’ y’umunyarwanda Joel Karekezi yegukanye ibihembo bine

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Filime yitwa ‘Mercy of the jungle’ y’umunyarwanda Joel Karekezi yegukanye ibihembo bine muri ‘Africa Movie Academy Awards [AMAA] 2019.

Kuri iki cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019 nibwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 15. Byatangiwe mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, Ibirori byitabiriwe n’abantu banyuranye byayobowe na Asantewa Adetunji.

Filime zari zihataniye ibi bihembo zatangajwe tariki 18 Nzeri 2019. ‘Mercy of The Jungle’ yegukanye ibihembo mu byiciro; ‘Best Achievement in Make-Up’, ‘Best Achievement in Costume Design’ na ‘Best Film’.

Usibye ibi bihembo byahawe Filime muri rusange, umukinnyi Marc Zinga ugaragara muri ‘Mercy of The Jungle’ yatsinze mu cyiciro cya “Best Actor in a Leading Role “

Shakira Kibirige wari witabiriye ibi birori niwe washyikirijwe ibihembo filime ‘Mercy of the Jungle’ yegukanye.

Iyi filime isanzwe ifite ibihembo bikomeye, muri Werurwe 2019 yegukanye igihembo nyamukuru (l’Étalon de Yennenga) mu iserukiramuco rya sinema rya Ouagadougou muri Burkina Faso.

‘Mercy of The Jungle’ yerekanwe bwa mbere mu iserukiramo mpuzamahanga ryabereye mu Mujyi wa Toronto muri Nzeri 2018.

Iyi ariko kandi yanegukanye igihembo cya filime nziza ndende muri Rwanda Filime Festival yabereye i Kigali mu mpera z’iki Cyumweru turangije.

Ibyiciro iyi filime yatsinzemo n’izo bari bahanganye:

Best Achievement in Costume Design

1. Sew the Winter to My Skin

2. Light in the Dark

3. Rafiki

4. King of Boys

5. Lara and the Beats

6. Urgent

7. Mabata Bata

8. Mercy of the Jungle (Niyo yatsinze)

Best Achievement in Make-Up

1. Makeroom

2. Gold Statue

3. Veronica’s Wish

4. Sew the Winter to My Skin

5. Before the Vows

6. Mercy of the Jungle (Niyo yatsinze)

7. The Burial of Kojo

Best Actor in a Leading Role

1. Gabriel Afolayan Gold Statue

2. Joseph Otsiman (Kojo) The Burial of Kojo

3. Chinedu Ikedieze (Big Chi) Lara and the Beats

4. Jimmy Jean Louis (Robert McQueen) Rattlesnakes

5. Gil Alexandre (Bruno) Redemption

6. Marc Zinga (Mercy of the Jungle) (Niyo yatsinze)

7. Ezra Mabengeza (Samson) Sew The Winter To My Skin

8. Ayoub Bombwe ( Mwanyusi ) Fatuma

Best Film

1. Rafiki

2. Mercy of the Jungle (Niyo yatsinze)

3. The Delivery Boy

4. Ellen, The Ellen Parkies Story

5. Sew the Winter to My Skin

6. Redemption

7. King of Boys

8. Urgent

Shakira Kibirige wari witabiriye ibi birori niwe washyikirijwe ibihembo filime ‘Mercy of the Jungle’ yegukanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .