00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashirakinyoma ku makuru yerekeza Queen Cha muri Country Records

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Gicurasi 2021 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Country Records bwanyomoje amakuru yavugaga ko bwamaze kumvikana na Queen Cha ngo abe ariho akomerezza urugendo rwe rwa muzika nyuma yo gusezera muri The Mane Music.

Nyuma y’uko mu minsi ishize Queen Cha atangaje ko yatandukanye na The Mane Music, bimwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwira amakuru avuga ko uyu muhanzikazi yerekeje muri Country Records.

Umuyobozi wa Country Records, Nduwimana Jean Paul benshi bazi nka Noopja, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko nta gitekerezo bigeze bagira cyo gusinyisha Queen Cha.

Ati “Queen Cha buri wese arabizi ko ari umuhanzikazi mwiza, ntawe utakwifuza gukorana nawe. Ariko twe nta gahunda yo kugirana amasezerano n’umuhanzi uwo ariwe wese twari twagira.”

Uyu mugabo yavuze ko muri gahunda za Country Records bataratangira gukora ‘Label’ ifasha abahanzi kuko n’ubushobozi bwo kubikora batarabugwiza.

Ati “Biriya ntabwo turabigeraho, turacyari kwiyubaka. Ntabwo ari amakuru mpamo. Usibye no gukorana rwose nta n’ibiganiro byabayeho, natwe twatunguwe no kumva amakuru avuga gutyo.”

Queen Cha yasezeye muri The Mane yari amazemo imyaka itatu aho yakoreye indirimbo nka Romantic, Question, Winner, Twongere yakoranye na Bruce Melodie n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzikazi winjiye muri The Mane mu 2018, amakuru avuga ko yari yarumvikanye n’ubuyobozi bwayo ko igihe nikigera akumva atagishaka gukorana nabo azasesa amasezerano.

Ibi ni nako byagenze mu minsi ishize ubwo yasohoraga urwandiko rusesa amasezerano ye muri The Mane Music.

Umuyobozi wa The Mane Music, Bad Rama, aherutse gutangaza ko mu nkubiri y’abaherutse gusezera muri kompanyi ye, Queen Cha ari we wagiye bumvikanye neza.

Queen Cha yasezeye muri The Mane nyuma ya Safi Madiba bafitanye isano
Kuva yasezera muri The Mane, Queen Cha yirinze kugira icyo avuga mu itangazamakuru
Ubuyobozi bwa Country Records bwahakanye amakuru yo gusinyisha Queen Cha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .