Juno Aheruka kujya ku rukuta rwa Instagram atanga nimero za telefoni z’uyu mukobwa nta kuzuyaza, undi nawe biramurakaza yifashishije urubuga rwa Twitter agaragaza ko agiye kumwiyereka.
Yashyizeho amashusho ya Juno atangira kuvuga nimero z’uyu mukobwa muri ‘live’ yakoreye kuri Instagram arangije ati “Yashyize hanze nimero zanjye? Ni igihe ukabona uwo ndiwe.”
Nyuma y’ubu butumwa abantu batandukanye bagaraje ko bitari bikwiriye ko Juno na Ariel bakora ibintu nk’ibi ahubwo bari kwiyunga nk’abantu bakuru. Umwe ati “ Kandi ubu wasanga aba babuze umwanya ngo bumvikane.”
Uwitwa Ntaribi Tuu yabwiye aba bahanzi ko bari mu mikino , ati “Hari igihe ama scenes azabashirana tubatambutsemo ijisho shahu.”
Ibi ajya kubihuza n’uwitwa Kris Vic we uvuga ko bari kugira ngo abantu babahange amaso ubundi bahite basohora indirimbo.
Kimwe na Erick Shaba nawe ugira ati “Byose byarateguwe se wenda hari ingoma iri gutegurwa ngo dukunde tuzayumve? Cyangwa koko aba bana basubiranyemo?”
Ubutumwa bwa Ariel Wayz bwavugishije benshi bakurikira Twitter bwakurikiwe n’ubundi yahise ashyiraho bugaragaza ibiganiro yagiranye na Juno Kizigenza ku rubuga rwa WhatsApp.
Aha agaragara asa n’utongana na Juno ku rubuga rwa WhatsApp amuhora kumubeshya ko ari kumwe n’umuryango we i Nyamata mu gihe undi aba abizi neza ko ari kumwe ku Gisenyi n’umukobwa w’umu-diaspora bahoze bakundana.
Aba bombi ibyabo batangiye kugaragaza ko byazambye mu minsi ishize, nyamara bari bamaranye amezi atandatu ubumwe aribwo bwose ahantu hose bagendana ndetse bagakunda gusakaza amafoto menshi bari gusomana n’andi menshi bajyanye ku mazi bahuje urugwiro.
Mu minsi ishize Ariel Wayz yanditse kuri Twitter agaragaza amagambo y’uko yatengushywe mu rukundo, avuga ko yatengushywe ndetse yibeshye agaha umuntu atawukwiriye.
Juno nawe yamusubije yifashishije urubuga rwa Instagram agaragaza ko yasubiye kubaho adafite umukunzi. Ikindi cyagaragaje ko umubano wabo utifashe neza, aba bahanzi bamaze kurekera gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangiye kuvugwa cyane mu mezi atandatu ashize ubwo bari bamaze gukorana indirimbo Away ndetse nyuma Juno yifashisha uyu mukobwa mu mashusho y’indirimbo ’Birenze’ aho banagaragaramo basomana.
Juno yatanze nimero Ariel Wayz atagikoresha!
N’ubwo aba bombi bakomeje guterana amagambo ni ibyo kwibazwaho. Birashoboka cyane ko byaba ari ukugira ngo bahangwe amaso n’abakurikira umuziki mu Rwanda ndetse n’itangazamakuru.
Ikindi aba bahanzi bombi baheruka gushyira hanze Extended Play (EP) ndetse n’amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP bityo bakaba bashobora kuba bari gukora ibi ngo bakomeze gukora icyo abahanzi bita ‘gutwika’.
Urebye nimero yatumye Ariel Wayz arya karungu avuga ko agiye kwandagaza mugenzi we, ni nimero amaze igihe kinini kuko aheruka kuyikoresha cyane akibarizwa mu itsinda rya Symphony Band.
Kuva yarivamo nyuma yatangiye gukoresha indi akaba ari nayo amaze igihe kinini akoresha, ubwo yatangiraga kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye.
Iyindirimbo murigutwikira ndababwiza ukuri ko itaratwika hubwo muritwika muragaceza muvane imikino yanyu hano mubyigumanire ubundi haribyo twabasabye situzi Ntaho mwahuriye rero munabyigumanire .uko bisa https://t.co/xkoWc8WsEv
— ɴᴛᴀᴍᴀ ᴡ'ɪᴍᴀɴᴀ (@Godwin_n1) January 5, 2022
Aaah ese iyo besto wawe yanze kukubwira aho ari urababara weyizii weee.
Iyo mikino yanyu turayirambiwe https://t.co/Qi7iUqBdr4— INDEBAKURE (@_indebakure_) January 5, 2022
Kandi ubu wabona babuze umwanya ngo bumvikane https://t.co/Y6FlFPiHA3 pic.twitter.com/vKSzajPO5H
— Rudahigwa (@Rudahigwa_) January 5, 2022
Hari igihe ama scenes azabashirana tubatambutsemo ijisho shauuu https://t.co/8rXG565sTg
— NTARIBI_Tuu. (@ntaribi_tu) January 5, 2022
Knew it from the very start that it won't last. https://t.co/wCQDzrmQyI
— Real HOPE (@MuregoHope) January 5, 2022
Aba besto bahindutse abanzi https://t.co/esoNUYsBI0
— Uzarye chapati (@Heritiergash) January 5, 2022
If "umpe chance nkushoneshe andi mabara" was real https://t.co/lGHcfwrrUx
— Amy (@KezaMarie12) January 5, 2022
this is just a publicity stunt in my opinion..they both have music projects that need attention https://t.co/14dmLy9pbS
— Krîš.vįc (@krissvicc) January 5, 2022
umupangu witwa "KUJYA LIVE" ko ntari nkuzi mwawushyizemo ryari?? https://t.co/ivEok4vDXa
— UMUKARANI (@Umukaranii) January 5, 2022
Iyi movie vuba aha irasohoka lol, aka nagahezo https://t.co/4BT6FvUDKE
— Bazimya Brian (@BrianBazimya) January 5, 2022
Byose byarateguwe se wenda hari ingoma iri gutegurwa ngo dukunde tuzayumve? Cg koko aba bana basubiranyemo? https://t.co/3psrE6Qjyy
— Erick Shaba (@erick_shaba) January 5, 2022
We used Ububwa, Guhimana, ubujiji was for girls but nowadays Men conquered the scene.
Nese buriya Juno iyo yikwamira nazane ubu bugoryi
Kdi ikibabaje nuko bagiye kuraburizanya Juno niwe waraburizA. https://t.co/nVPvbbUbT6— BIMWE BYiZa (@bimwebyiza) January 5, 2022




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!