00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asinah yigaramye ibyo gukundana n’umuhanzi Alto

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 January 2022 saa 08:01
Yasuwe :

Umuhanzikazi Asinah Mukasine wamenyekanye nka Asinah Erra yahakanye yivuye inyuma ibyari bimaze iminsi bivugwa ko akundana na Dusenge Eric umaze kumenyekana nka Alto mu bahanzi bakizamuka mu muziki nyarwanda, agaragaza ko afite undi mukunzi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Mutarama nibwo hasakaye amashusho ya Asinah ari kumwe na Alto uzwi mu ndirimbo zirimo ’Wankomye’ ye na Austin, bari kubwirana ko buri umwe ari mwiza. Muri ayo mashusho hari aho bigera, Alto akabwira Asinah ko amukunda, ati “Ndagukunda.” Undi nawe agasohora ururimi ntagire icyo avuga.

Nyuma yo gusakara kw’aya mashusho, hatangiye kwandikwa inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye zigaragaza ko Asinah yaba ari mu rukundo nyuma yo kugenda atandukana n’abakunzi benshi barimo n’uwo baheruka yavugaga ko akomoka muri Albanie.

Kuri uyu wa Kane uyu muhanzikazi yabyutse yandika amagambo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ibyo gukundana na Alto atari byo ahubwo ibinyamakuru byabyanditse bikwiriye gusiba izo nkuru vuba na bwangu.

Ati “Ndasaba ibitangazamakuru byatanze amakuru y’ibihuhu ku buzima bwanjye bwite kubisiba.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko yanaganiriye n’abari banditse izo nkuru ndetse bamwemerera ko zisibwa.

Yanahise agaragaza amashusho y’undi musore bakundana ariko ntiyamwerekana mu maso.

Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo, agira ati “Umuntu umwe rukumbi mu buzima bwanjye. Mugabanye ibihuha cyangwa mbajyane mu mategeko.”
Yabwiye IGIHE ko impamvu atifuze kugaragaza uyu musore ari uko ari ubuzima bwe bwite atagikeneye ko bujya mu itangazamakuru. Ati “Abamuzi baramuzi.”

Uyu muhanzikazi yahise avuga ko adashaka kugira byinshi avuga kuri uyu mukunzi we mushya.

Yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports.

Asinah yakundanye na Riderman imyaka umunani batandukana bitunguranye mu ntangiriro za 2015 ndetse uyu muraperi agahita ashinga urugo na Miss Agasaro Nadia. Nyuma yo gutandukana na Riderman, Asinah yinjiye mu muziki, mu njyana ya Dancehall.

Reba amashusho agaragaza Asinah na Alto bahuje urugwiro

Reba amashusho ya Asinah agaragaza ko afite undi mukunzi

Asinah na Alto, amashusho yabo yatangiye gusakara muri iki cyumweru
Asinah yigaramye ibyo gukundana n’umuhanzi Alto, ashyira igitutu ku bitangazamakuru byari byabyanditse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .