00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

B Threy yasohoye Mixtape ica amarenga ku kwiyunga kw’abakora Kinyatrap

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 January 2022 saa 10:28
Yasuwe :

B Threy, umuraperi umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, yasohoye Mixtape yise ‘Muheto’ (Izina rye bwite) iriho indirimbo zifatwa nk’izingiro ryo kwiyunga kw’abasore badukanye injyana ya Kinyatrap.

Iyi Mixtape iriho indirimbo icumi yakozweho n’aba Producers 10 banyuranye bo mu Rwanda.

Muri aba ba Producers harimo na Dr Nganji, uyu akaba ari we B Threy yatungaga agatoki nk’impamvu yo gusezera muri Green Ferry mu 2019 ubwo yitandukanyaga na Bushali na Slum Drip bafatanyaga.

Kongera gukorana kwa B Threy na Dr Nganji ni rumwe mu ngero z’uko ubwiyunge buhagaze neza hagati y’abatangije Kinyatrap mu muziki w’u Rwanda.

Uretse uyu mu Producer ariko, kuri iyi Mixtape hariho indirimbo ‘Dududu’ B Threy yakoranye na Bushali kimwe na Slum Drip aho bose na mbere bari barakoranye iyitwa ‘Ni muebue’ iri mu zamenyekanishije injyana ya Kinyatrap.

Aganira na IGIHE, B Threy yavuze ko kugeza ubu yamaze kwiyunga na bagenzi be, ndetse ibibazo byose byari hagati yabo byamaze kurangira.

Ati “Twe nk’abanyamuziki, ikintu kiba cyaraduhuje ni umuziki, rero iyo ujemo twirengagiza ibyo twapfaga tukareba icyateza imbere impano zacu.”

Uretse Bushali na Slum Drip babanye muri Green Ferry, iyi Mixtape iriho abandi bahanzi nka Kivumbi, Amalon, Trizzie Ninety Six, Kenny K-Shot, Bailey pro na Angelo Jawanza.

Bushali, B Threy na Slum Drip batangiranye Kinyatrap bongeye gukorana
Mixtape Muheto ya B Threy iriho indirimbo zifatwa nk’izingiro ryo kwiyunga kwa Kinyatrap

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .