Bahembutse! Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020 muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Israel Mbonyi yahakoreye igitaramo cy’amateka yaririmbiyemo abakunzi be afatanyije n’abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi.

Ni amateka mashya! Mbonyi uri ku isonga mu bahanzi bahimbaza Imana bakunzwe yakoreye igitaramo cya mbere mu ntara kuva yatangira umuziki. Ibitaramo bibiri yakoreye mu Mujyi wa Kigali byitabiriwe ku rwego rwo hejuru, umwera waturutse mu murwa wageze i Huye.

Pasiteri Mutagoma Gaudin ni we wayoboye iki gitaramo. Uyu mukozi w’Imana ufatanya kubwiriza no kuririmba yatangiye yinjiza abantu mu mwuka wo kuramya yifashishije indirimbo zo mu gitabo zirimo "Yanyishyuriye".

Yatanze ikaze asaba abitabiriye igitaramo gukoresha Airtel na serivisi zayo. Bitandukanye n’ibindi bitaramo, Umuhanzi mukuru Israel Mbonyi ni we wabanje ku rubyiniro. Umurishyo umuha ikaze wakomwe saa kumi n’iminota icyenda.

Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo ’Nzi ibyo nibwira’ yahise yakirwa neza n’abakunzi b’izihimbaza Imana bari buzuye muri auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Mbonyi yanyuzagamo akaganira n’abakunzi be, akibakubita amaso yagize ati "Mbega byiza!" yaririmbye indirimbo ze zirimo "Ku migezi", "Uri Number One", "Ndanyuzwe", "Ku musaraba", "Mfite impamvu" n’izindi.

Uyu muhanzi yaserutse afite imicurangire yihariye cyane ko yari agaragiwe n’itsinda ry’abacuranzi bakomeye mu muziki uhimbaza Imana.

Yasoje indirimbo eshanu za mbere asoma ku mazi. Mbonyi yafatanyaga n’abantu buzuye muri auditorium kuririmba. Uburyo bamwakiraga bwagaragazaga ko bacengewe n’ibihangano bye biruhura imitima y’abihebye.

Nk’ibisanzwe indirimbo za Mbonyi zishimiwe by’ikirenga. Abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana babigaragazaga bavuza akaruru k’ibyishimo. Yasoje indirimbo ye yitwa "Yankuyeho urubanza" ahita ahamagara Prosper Nkomezi.

Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye

Nkomezi Prosper, izina ryo guhanga amaso!

Umuhanzi Nkomezi ari mu bazamukanye imbaraga mu muziki uhimbaza Imana. Impano ye yanyuze benshi barimo na Mbonyi.

Yagize ati "Umunsi wa mbere numva indirimbo za Nkomezi Prosper naguwe neza. Turashima Imana ko ikomeje guhagurutsa abakozi bayo."

Nkomezi wakiriwe mu byishimo byinshi, yatangiye aririmba indirimbo ye "Ibasha gukora", ayikurikiza iyitwa "Urarinzwe".

Uyu musore umaze imyaka itatu mu muziki, indirimbo ze zimaze kwigarurira imitima myinshi. Yakiriwe neza cyane ahabwa amashyi menshi!

Akiva ku rubyiniro yahise agarurwa na Pasiteri Mutagoma Gaudin amusaba gukomeza kuririmba kuri "Urarinzwe" hitswa cyane kuva magambo avuga ko "Ntacyo uzaba, ndi kumwe nawe urarinzwe.’’ Yaririmbye benshi basirimba cyane.

Nkomezi ni umuhanzi wagaragaje ubuhanga bwo hejuru

Muri iki gitaramo kandi ntihirengagijwe impano z’abakiri bato kuko umuhanzi Bahati Elie uri mu bazamuka yigaragaje cyane. Yaririmbye "Aho hera", ayikurikiza "Nzakomeza nkwizere’’ yasaga n’itazwi cyane ariko iririmbye mu ijwi ryanyuze benshi.

Mu bahanzi babarizwa mu Karere ka Huye bahawe umwanya wo kuririmba harimo Dan Mugabo Gakwaya. Mu ijwi riryoheye ugutwi yifashishije indirimbo ebyiro zirimo iririmbye mu rurimi rw’Igiswahili.

Iki gitaramo cyari giteguye mu buryo abahanzi bakurikirana mu buryo butarambira abacyitabiriye.

Nyuma yo kumva abanyempano bafite amazina atarabyimba, Serge Iyamuremye na we yafatanyije n’Abanye-Huye guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo "Biramvura", "Arampagije" iri mu zatumye izina rye rimenyekana.

Mbonyi yahinduye imyambaro, aririmbana na Jules Sentore!

Nk’umuhanzi wateguye igitaramo, Israel Mbonyi ni we wasoje ibi birori. Mu gice cya kabiri, uyu muhanzi yagarutse yahinduye imyambaro.

Mu gihe mbere yari yambaye ishati isa n’ikoboyi, yayihinduye ashyiramo agapira kera, arenzaho ikoti ry’umukara.

Yanzitse aririmba "Hari ubuzima", yasojwe mu mbyino yishimiwe na benshi. Yayikurikije izirimo "Ku marembo y’ijuru", "Karame" Yanaririmbye "Mbwira", "Ibihe" n’izindi.

Mbonyi yaje guhamagara Jules Sentore atera indirimbo ye “Warakoze “bafatanya kuyiririmba.

Iyi ndirimbo ye yishimiwe cyane. Sentore yasoje avuga ko akunda Mbonyi cyane ndetse azi indirimbo ze zose, ashimangira ko nta ruhinzo rurimo.

Yabajije abantu ati "Murabizi ko nkijijwe? Ndakijijwe. Murakoze."

Jules Sentore yafatanyije na Israel Mbonyi gutaramira abantu

Israel Mbonyi yabajije indirimbo yasubiramo asabwa kugarura Prosper Nkomezi. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ye yitwa "Amamara", ayikurikiza "Urarinzwe" yishimiwe cyane ndetse afatanya n’ibihumbi by’abakunda umuziki we kuyiririmba.

Agana ku musozo, Mbonyi wari wahimbawe yifashishije indirimbo zo mu gitabo n’iza Rehoboth Ministries.

Umurishyo uhumuza igitaramo cya mbere cya Israel Mbonyi mu ntara wavugijwe aririmba "Nkwiye kurara iwawe" na "Sinzibagirwa." Indirimbo yue yitwa "Hari ubuzima", yabyinwe karahava mu gusoza igitaramo. Nguko uko Mbonyi yasangiye urubyiniro n’abahanzi bafite icyerekezo mu muziki wahimbiwe Imana.

Abakirisitu basabwe kwimakaza gahunda ya Gerayo Amahoro

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko umutekano wifuzwa ari uw’umuturage urya agahaga, akagenda yisanzuye.

Yatanze ubutumwa busaba abitabiriye igitaramo kunywa agacupa ariko ntibarenze urugero. Muri iki gitaramo hatangiwemo ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bugamije gushishikariza abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Mbonyi yashimiye abagize uruhare mu gutegura igitaramo kikagenda neza, anasaba abakunzi be kuzirikana gahunda ya Gerayo Amahoro.

Ati "Mwirinde gutwara mwakoze bya bindi bitemewe (avuga ka manyinya). Mutware buhoro buhoro."

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kwitwararika ku buryo ugenda n’amaguru n’ukoresha ikinyabiziga badashyira ubuzima bwabo mu kaga gaterwa n’impanuka zo mu muhanda.

Gahunda y’Ubukangurambaga bwa “Gerayo amahoro” imaze ibyumweru bisaga 38 itangijwe mu gihe biteganywa ko izasozwa yujuje ibyumweru 52.

Igitaramo cyatangiye abacyitabiriye bishimye ndetse umunezero bawukoranye urugendo rw’amasaha asaga atatu n’iminota 30 bataramana n’abahanzi bafite ibihangano bibakora ku mutima.

Mbonyi ni umuhanzi uyoboye abandi mu muziki uhimbaza Imana mu kugira igikundiro
Abacuranzi bafashije abahanzi bigaragaje cyane
Abacuranzi bigaragaje bikomeye
Abakunzi b'umuziki uhimbaza Imana bari baserutse ari benshi!
Abanyeshuri n'abatuye mu Mujyi wa Huye bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi
Abitabiriye iki gitaramo batahanye akanyamuneza
Auditorium ya Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye yari yakubise yuzuye
Bwa kabiri, Israel Mbonyi yahingutse ku rubyiniro yahinduye imyambarire
Dan Gakwaya wo mu karere ka Huye yagaragaje ko afite impano yo ku rwego rwo hejuru
Gahunda ni Gerayo Amahoro
Iyamuremye Serge na we yatanze ubutumwa bwa Gerayo Amahoro
Hari hakubise huzuye
Ifoto irivugira! Abantu banyuzwe barabigaragaza
Igitaramo cya Israel Mbonyi cyari giteguranywe ubuhanga
Igitaramo cyasojwe hafatwa ifoto itanga ubutumwa bwa gahunda ya Gerayo Amahoro
Isengesho ryo muri auditorium ryari uburyohe
Israel Mbonyi niwe wabanje ku rubyiniro
Israel Mbonyi yajyaga gusoza bakamusaba gukomeza
Israel Mbonyi yaririmbaga anicurangira
Jules Sentore yasanze Israel Mbonyi ku rubyiniro
Jules Sentore yavuze ko yiyumvamo Israel Mbonyi cyane
Mbonyi yakirigitaga gitari bikanyura benshi
Mbonyi aririmba anicurangira
Mbonyi yanyuze abanyeshuri n'abaturage bo mu Karere ka Huye
Wari umwanya udasanzwe wo kwegerana n'Imana
Bafashijwe, kwifata biranga, batambira Uwiteka
No mu Gikonari [hejuru] hari huzuye
Prosper Nkomezi yagaragaje ko ari mu bahanzi bakwiye guhangwa amaso mu muziki uhimbaza Imana! Yishimiwe bihambaye
Serge Iyamuremye ageze ku rubyiniro
Serge Iyamuremye yafashijwe avuza akaruru
Umuhanzi ukizamuka witwa Bahati Elie yerekanye impano ye
Umwana yizihiwe na we aratamba
Umwuka mu bitabiriye iki gitaramo
Yasoje batabishaka
Umwuka wari muri iki gitaramo urahebuje. Iyamuremye Serge yafashijwe arambura amaboko ati "Uwiteka arampagije''
Urubyiniro rwari ruteguye neza
Yageze aho yikura ikote
Yanyuzagamo agashyira hasi gitari akaririmbira abakunzi b'umuziki uhimbaza Imana
Nkomezi Prosper yafashijwe arasirimba, afatanya n'ibihumbi by'abitabiriye igitaramo cya Mbonyi i Huye

Amafoto: Niyonzima Moise

Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza