00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bijoux uzwi muri filime ‘Bamenya’ yasohoye amatariki y’ubukwe bwe n’umuhanzi Lionel Sentore

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ugushyingo 2021 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri Filime ya Bamenya, yasohoye amatariki y’ubukwe bwe n’umuhanzi Lionel Sentore usanzwe atuye ku Mugabane w’u Burayi.

Nk’uko integuza y’ubukwe bwe ibigaragaza, ubukwe bwa Bijoux na Sentore buteganyijwe tariki 8 Mutarama 2022.

Nta makuru menshi yatangajwe ku bukwe bwabo cyane ko ngo ubutumire buzasohoka mu minsi iri imbere.

Bijoux agiye kurushinga na Sentore nyuma y’iminsi mike asubije impeta umusore bari biyemeje kurushingana.

Muri Kanama 2020 Bijoux yari yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana, gusa biza kurangira bidakunze ko babana.

Lionel Sentore yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Bijoux nyuma y’uko yari amaze kunaniranwa na Mahoro Anesie yari yarambitse impeta.

Mahoro wambitswe impeta na Sentore yamenyakanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda mu 2014.

Ni impeta uyu musore yambikiye umukunzi we mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, icyakora kuva icyo gihe nta yandi makuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa.

Lionel Sentore agiye kurushinga na Munezero uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya
Munezero na Sentore bagiye kurushinga nyuma y'igihe gito batangiye gukundana
Lionel Sentore agiye kurushinga nyuma y'iminsi mike asubijwe impeta yari yarambitse Mahoro Anesie witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2014
Munezero Aline aherutse nawe gusubiza impeta umusore waherukaga kuyimwambika
Munezero na Sentore basohoye amatariki y'ubukwe bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .