00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bijoux wo muri ‘Bamenya’ yarushinze n’umuririmbyi Lionel Sentore (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 January 2022 saa 09:12
Yasuwe :

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya ‘Bamenya’, yarushinze n’umuhanzi Sentore Lionel usanzwe utuye ku Mugabane w’u Burayi.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero.

Hakurikiyeho ibirori byo gusezerana imbere y’Imana byabereye mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera.

Muri Kanama 2020, Bijoux yari yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana biza kurangira bidakunze ko babana.

Ni mu gihe Lionel Sentore we aherutse gusubizwa impeta na Mahoro Anesie, umukobwa wiyamamaje muri Miss Rwanda 2014. Yari yarayimwambitse muri Gashyantare 2020.

Itsinda ‘Ingangare’ Lionel Sentore abarizwamo arihuriyemo na Charles Uwizihiwe ryashinzwe mu 2017. Bombi batojwe na Sentore Athanase [Umubyeyi wa Masamba Intore] akaba Sekuru w’umuhanzi Jules Sentore na Lionel Sentore.

Bamaze gukora indirimbo nyinshi zo mu njyana gakondo zirimo ‘Bya bihe’, ‘Kamananga’ bafatanyije na Ngarukiye Daniel’, Imena bahuriyemo na Kayirebwa Cecile, iyo bahimbiye Rayon Sports n’izindi.

Munezero yari yishimiye umunsi we w'ubukwe
Abageni ubwo bari bamaze kugera mu rusengero rwa Anglican Paruwasi ya Remera
Munezero yanyuzagamo akawugaragaza ubwo yari yiteguye gusezerana na Sentore Lionel
Sentore na we ibyishimo byari byamusabye ku munsi w'ubukwe bwe
Abageni bahamya isezerano ryo gushyingirwa
Rev. Pasteur Dr Antoine Rutayisire ni we washyingiye aba bageni
Lionel Sentore amaze gutwikurura umukunzi we
Bamenya yari yishimiye ubukwe bw'aba bombi agera aho acinya akadiho
Bamenya ukinana na Bijoux yari yitabiriye uyu muhango
Bijoux ahamya isezerano ry'uko abaye umugore wa Sentore Lionel
Lionel Sentore ahamya isezerano rye na Munezero Aline
DJ Pius ari mu bari batashye ubu bukwe
Abageni ubwo bari bamaze guhabwa icyemezo cy'uko bashyingiranywe nk'umugabo n'umugore
Jules Sentore yatashye ubukwe bwa Lionel Sentore
Rev. Pasteur Antoine Rutayisire yafashe ifoto n'abageni
Ruti Joel ibyishimo byari byamusabye abyerekanisha kubyina umudiho

Amafoto: Darcy Igirubuntu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .