00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears yimwe uburenganzira busesuye ku bana be

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Britney Spears ahawe uburenganzira bwo kwigenzura inshingano zo kumukurikirana, Conservatorship, zikakwa se wari umaze igihe kinini abikora; yimwe uburenganzira bwose ku bana be.

Uyu mugore ubusanzwe afite abana babiri b’abahungu barimo uwitwa Sean Preston Federline na Jayden James Federline; bose yabyaranye n’Umuraperi Kevin Federline.

TMZ yatangaje ko umunyamategeko w’uyu wahoze ari umugabo we babyaranye aba bana, Mark Vincent Kaplan, yayibwiye ko n’ubwo ‘Conservatorship’ ya Britney Spears ishobora guseswa burundu mu kwezi gutaha nk’uko benshi babitekereza, ni yo byaba uyu mugore atazagira uburenganzira busesuye ku bana be kubera ko bakiri bato.

Kaplan yavuze ko aba bana bafite 16 na 15 bityo icyemezo cyari gisanzwe cy’uko bagomba kurerwa na se kitazigera gihinduka.

Ubu, nk’uko byari bimeze mu myaka yose yashize amasezerano ya Britney na Kevin avuga ko uyu mugore abona abana be iyo abishaka cyangwa se nabo bashaka guhura nawe bikabaho.

Iburanisha rya Britney ritaha riteganijwe ku wa 12 Ugushyingo.

Ubusanzwe Britney Spears afite uburenganzira bwo kubana n’abana be no kubarera bungana na 30% mu gihe ubundi bwose bufitwe na Kevin Federline bahoze babana.

Kevin Federline na Britney Spears bahoze bakundana
Britney Spears n'abahungu be babiri
Britney Spears ntabwo azemererwa kugira uburenganzira busesuye ku bana be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .