Bruce Melodie yakoze igitaramo cyo gususurutsa abakunzi be bari mu rugo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Mata 2020 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, yataramiye abakunzi b’umuziki we mu rwego rwo kubamara irungu muri ibi bihe igihugu kirimo byo kuguma mu ngo hirindwa ikwirakwira rya Coronavirus.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 Mata 2020 mu rugo abacuranzi bagize itsinda rya Symphony Band basanzwe bacumbitsemo.

Ni igitaramo Bruce Melodie yakoze acurangirwa mu buryo bwa Live n’itsinda rya Symphony Band, mu gihe cy’isaha n’iminota irenga 30 aho yaririmbye indirimbo yakoze kuva atangiye umuziki kugeza ku yo aheruka gusohora mu minsi ishize yitwa ‘Henzapu’.

Muri iki gitaramo Bruce Melodie yaririmbye indirimbo ze zakunzwe hafi ya zose ndetse akanyuzamo agasaba n’abakurikiranye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga kumwibutsa izo bashaka agahita azicuranga.

Iki gitaramo cyatambukaga imbonankubone ku Isibo TV ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye zari zateguwe.

Nyuma y’iki gitaramo, uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yagitekereje mu rwego rwo gususurutsa abakunzi be baba bamukumbuye kandi bari mu bihe bikomeye.

Ati”Urebye njye sinkora umuziki kubera amafaranga nubwo nayo ari ingenzi ariko icya mbere ni abakunzi banjye, rero mba nabatekerejeho muri ibi bihe bikomeye byo kuguma mu ngo nkabakorera igitaramo mu rwego rwo kubamara irungu.”

Bruce Melodie avuga ko uretse iki gitaramo, afitiye ibintu byinshi abakunzi be ku buryo uko iminsi izagenda iza hari byinshi bazabona kandi byiza.

Iki gitaramo cyabaye mu gihe Abanyarwanda muri rusange bamaze ibyumweru bibiri bari mu bihe byo kuguma mu ngo mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus.

Iyi ndwara kugeza ubu imaze gufata abantu 102 mu Rwanda icyakora bose bari kwitabwaho n’inzego z’ubuzima zikunze gutangaza ko bameze neza nta kibazo. Bane muri abo basezerewe kuri iki cyumweru basubira mu ngo zabo.

Bruce Melodie yataramiye abakunzi be

Umwe mu bacuranzi bo mu itsinda rya Symphony Band
Bruce Melodie yataramiye abakunzi be bari mu bihe bidasanzwe byo kuguma mu ngo
Umucuranzi w'ingoma wo mu itsinda rya Symphony Band
Ucuranga Piano muri Symphony Band
Igitaramo cyabereye mu rugo aho Symphony Band isanzwe ituye
Bruce Melodie yanyuzagamo akica icyaka
Uyu muhanzi yataramye mu gihe kirenga isaha n'igice
Yaririmbye inkweto ziramushyuhana
Byanyuzwaga ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye
Umucuranzi wo muri Symphony yari yatwawe

Amafoto:Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .