Bruce Melodie yasobanuye indirimbo ye nshya “Henzapu”, anakomoza ku mpamvu adakora ubukwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Bruce Melodie yasobanuye byinshi ku ndirimbo ye nshya ‘Henzapu’ aherutse gukora imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga, ari nako ayishyiramo ibyifuzo by’abafana, anavuga ku mpamvu adakora ubukwe.

IGIHE yasanze Melodie mu rugo iwe muri ibi bihe Abanyarwanda basabwa kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Bruce Melodie avuga ko indirimbo ‘Henzapu’ yayikoreye abakunzi be mu rwego rwo kubarinda irungu muri ibi bihe basabwa kuguma mu ngo zabo hirindwa Coronavirus.

Ibijyanye n’ubusobanuro bw’iyi ndirimbo, Bruce Melodie yavuze ko atabasha gusobanura indirimbo iririmbye mu Kinyarwanda.

Mu ndirimbo nshya, hari aho yaririmbyemo iby’uko atarakora ubukwe, abajijwe impamvu yahisemo kubiririmba, yagize ati “Ni ibintu byumvikana, mvugamo ko arinjye waburiye mu kwe kandi mu Kinyarwanda bavuga ko uwaburiye mu kwe ntako aba atagize. Si ukuba ntabushaka ahubwo byaranze.”

Icyakora avuga ko yizeye ko mu gihe cyizaza ibintu bizatungana agakora igikwiye.

Bruce Melodie avuga ko muri iyi ndirimbo yashakaga kubwira urubyiruko n’abanyarwanda ko nubwo uyu munsi byaba bitameze neza ariko bagomba kwizera ko imbere ari heza.

Uyu muhanzi avuga ko ibihe byo kuguma mu rugo bitamutonze cyane kuko nubusanzwe ahaba ndetse ibikenerwa byose abihafite.

Ati “Mu rugo hari byose hari n’abantu banjye bose, ahubwo umuntu uvuga ngo mu rugo hamurambiye ubwo haba ari iwe? Nuwumva iwe atahakunze agerageze ahakunde kuko agomba kuhaba.”

Bruce Melodie yavuze ko kuguma mu rugo byamuhaye umwanya wo kuba hamwe n’umuryango we, akabasha no kugaragaza bumwe mu bumeyi afite burimo guteka.

Ati “Njye mfite ubumenyi ku bintu byo guteka. Nk’ubu mu rugo ni njye uteka, ubu ndi kumwe n’umuryango wanjye guteka simbikora mbyinubira, biri mu bintu nkunda. Iyo natetse barabikunda kandi barabirya bigashira.”

Mu gihe icyorezo cyaba gitanze agahenge, uyu muhanzi yavuze ko afite ibikorwa binyuranye ari gutegura birimo amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yahita afata ndetse no gusohora izindi ndirimbo zinyuranye.

Usibye gukurikiza amabwiriza Abanyarwanda bahabwa n’inzego zibishinzwe hirindwa Coronavirus, Bruce Melodie yanabasabye kutarangarira iki cyorezo ngo birengagize ibindi byugarije Isi nka SIDA, Ebola n’izindi.

Twasuye Bruce Melodie mu rugo

Reba indirimbo Henzapu ya Bruce Melodie

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe
Bruce Melodie avuga ko ibihe bikomeye byo kuguma mu ngo kubera Coronavirus byamubereye umwanya mwiza wo kwita ku muryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .