Burna Boy yarushije Harmonize na Nasty C yegukana ’MTV Europe Music Awards’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ugushyingo 2019 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Damini Ogulu uzwi cyane mu muziki nka Burna Boy uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika muri iki gihe, wanataramiye mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2019 yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika muri MTV Europe Music Awards 2019.

Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2019; ahitwa FIBES Conference and Exhibition Centre i Seville muri Espagne. Byari biyobowe n’umuhanzikazi Becky G wamamaye mu ndirimbo yitwa Can’t Stop Dancin’ yakunzwe cyane mu 2014.

Ibi bihembo byabaga ku nshuro ya 24 ndetse bwari ubwa mbere bibereye muri Espagne.

Umuhanzikazi Ariana Grande niwe wari uyoboye abahanzi bari bihariye mu guhatana mu byiciro byinshi aho yari ahatanye muri birindwi mu gihe Billie Eilish, Lil Nas X na Shawn Mendes bari bahatanye muri bitandatu.

Mu itangwa ry’ibihembo; Taylor Swift, BTS, Halsey na Billie Eilish nibo bihariye mu gutwara byinshi aho buri umwe yatwaye bibiri.

Icy’umuhanzi mwiza wo muri Afurika (Best African Act) cyegukanywe Burna Boy wo muri Nigeria ahigitse abarimo Harmonize wo muri Tanzania, Nasty C na Prince Kaybee bo muri Afurika y’Epfo, Teni wo muri Nigeria n’itsinda rya Toofan ryo muri Togo.

Abandi begukanye ibihembo bikuru ni nk’indirimbo y’umwaka yabaye “Bad Guy’’ ya Billie Eilish, umuhanzi w’umwaka mu Burayi bwose wabaye Shawn Mendes, amashusho y’umwaka yabaye aya ‘Me!’ ya Taylor Swift na Brendon Urie wo muri band ya Panic! at the Disco naho umuhanzi mushya aba Billie Eilish.

Burna Boy wegukanye iki gihembo aheruka gutaramira mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yahakoreye cyitabiriwe mu buryo buhambaye. Cyabaye ku wa 23 Werurwe 2019, mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Yavukiye i Port Harcourt muri Leta ya Rivers muri Nigeria ku wa 2 Nyakanga 1991.Yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2010. Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi.

Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘On the low’, ‘Gbona’, ‘Ye’, ‘I miss you bad’ ye na Mr Eazi, ‘Anybody’, ‘Kainama’ ye na Harmonize na Diamond Platnumz, ‘Dangote’, ‘Soke’ n’izindi nyinshi.

Aherutse gushyira hanze album yise ‘African Giant’ ndetse ari mu bahanzi bagaragaye kuri album nshya ya Beyoncé yise “The Lion King: The Gift.”

Reba urutonde rwose rw’abahanzi begukanye ibihembo muri MTV EMA Awards 2019

Burna Boy ari mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe
Harmonize ari mu bahanzi bo muri Afurika bakubiswe inshuro na Burna Boy muri MTV Europe Music Award 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza