Ibi Bushali yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yagarukaga ku kuntu umwaka wa 2021 wamugendekeye.
Ubwo yakomozaga ku masezerano ye muri Green Ferry, Bushali yagize ati “Green Ferry rero, dukorana nk’umuryango wanjye ariko nta masezerano tugifitanye, amaze igihe yararangiye.”
Bushali yahishuye ko kugeza ubu ari kwikorana umuziki gusa yirinda kugaruka kuri byinshi bijyanye n’amasezerano yarangije muri Green Ferry.
Ati “Amasezerano yanjye na Green Ferry yarangiye kera gusa sinshaka kuyongera kuko nanjye nshaka gukora empire (itsinda) ikaba amasaziro yanjye.”
Bushali yavuze ko umwaka wa 2021 wamugendekeye neza nubwo bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid-19.
Ni umwaka Bushali avuga ko nubwo hari byinshi yishimira uko byagenze ariko nanone hari ibitaragenze neza agereranyije n’uko yari yabiteguye.
Mu byo Bushali yishimira ko byagenze neza muri uyu mwaka wa 2021 harimo ibitaramo yakoze, zimwe mu ndirimbo zakunzwe n’ibindi binyuranye.
Mu byo uyu muraperi avuga ko yateganyaga gukora muri uyu mwaka atabashije kugeraho, harimo; inzu ari kubaka i Burera itarabashije kurangira,Ibitaramo yari afite i Burayi n’ibindi yigije inyuma.
Yaba kuzuza iyi nzu ndetse n’ibitaramo yari afite ku Mugabane w’u Burayi, Bushali yavuze ko yabyimuriye umwaka utaha wa 2022.
Ikiganiro na Bushali


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!