00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Meghan Markle na Prince Harry berekanye isura y’umwana baheruka kwibaruka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 December 2021 saa 09:50
Yasuwe :

Meghan Markle na Prince Harry bwa mbere berekanye isura y’umukobwa baheruka kwibaruka mu mezi yashize bise Lilibet “Lili” Diana.

Isura y’umwana wabo bayerekanye bigendanye n’ibihe by’iminsi mikuru Isi yose iri kwinjiramo.

Mu ifoto yasakajwe, Markle aba ateruye Lilibet “Lili” Diana mu gihe Harry we aba abicaye iruhande ateruye umwana wabo w’imfura bise Archie Harrison ubu ufite imyaka ibiri y’amavuko.

Harry n’umugore bose bambaye amapantalo y’amakoboyi muri iyi foto yafashwe n’umufotozi Alexi Lubomirski. Abana babo bose bambaye imyambaro y’umweru hejuru.

Iyi foto yanditseho amagambo agaragaza ko umwaka wa 2021 bibarutsemo umwana watumye baba umuryango. Bati “Uyu mwaka wa 2021 twakiriye umukobwa wacu Lilibet, ku Isi. Archie yatumye tuba papa na mama, Lili atuma tuba umuryango.”

Bakomeza bagaragaza ko mu mpera z’uyu mwaka bazakora ibikorwa by’urukundo mu guha icyubahiro no kurinda imiryango itandukanye yagize ibibazo irimo n’iyavuye muri Afghanistan ikajya muri Amerika kubera ibibazo by’intambara byabayeyo.

Tariki 4 Gicurasi 2021, ni bwo Prince Harry na Meghan Markle bibarutse ubuheta bwabo.

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry bwabaye tariki ya 19 Gicurasi 2018, basezeraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu George. Ibirori bya Meghan n’umugabo we Harry byahuruje abarenga ibihumbi ijana barimo ibyamamare n’abakomeye mu ngeri zose.

Bwa mbere Meghan Markle na Prince Harry berekanye mu maso h’umwana baheruka kwibaruka
Prince Harry na Meghan Markle barateganya gukora ibikorwa byo gufasha muri ibi bihe
Aba bombi bamaze imyaka itatu irenga babana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .