EP yise ‘Connect me’ iriho indirimbo esheshatu. Yayihuriyeho n’abandi bahanzi nka Riderman mu ndirimbo bise ‘Mi Amor’, Kevin Skaa bakoranye mu yitwa ‘Hello’, Mico The Best bahuriye mu yo bise ‘Wibeshya’, Social Mulla bakoranye mu yitwa ‘My Lady’, chriss Eazy bakoranye iyo bise ‘Lolo’ ndetse na NizBeatz bakoranye ‘Loco’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bwiza yavuze ko kwita iyi EP ye ‘Connect me’ ari uko buri ndirimbo iriho ayifata nk’itangiriro ry’umuziki we.
Ati “Buri ndirimbo iri kuri iyi EP kuyandika ni ibintu byikoraga turi muri studio ukumva nk’agatekerezo kabyara ikintu cyiza. Buri ndirimbo rero iri kuri iyi Ep yanjye kuri njye n’itangiriro ryanjye ry’umuziki mwiza. Ni ishema, kandi nishimira uburyo abanyarwanda banyakiriye neza.”
Bwiza yavuze ko kuba ari umuhanzi ugitangira ariko akaba yarabashije gukorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ari umugisha kuriwe kandi abishimira Imana.
Yavuze ko impamvu atakoranye n’abahanzikazi ari uko ashaka ko bo bazagira umwihariko wabo ku wundi mushinga azashyira hanze mu minsi iri imbere. Indirimbo zose ziri kuri iyi Ep Bwiza yagize uruhare runini mu kuzandika.
Bwiza yari asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo ‘Yiwe’ na ‘Available’.
Bwiza Emerance ukoresha izina rya ‘Bwiza’ mu muziki, yabaye uwa mbere watsinze irushanwa rya ‘The Next Diva’ rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music mu rwego rwo gushakisha impano z’abakobwa mu muziki.
Uyu mukobwa w’imyaka 21 asanzwe yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo muri Mount Kenya University. Uyu muhanzikazi yamuritswe na KIKAC Music Label ahuriyemo na Mico The Best ku wa 17 Nzeri 2021.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!