Bya bihe! Urwibutso ku ndirimbo 10 za Rafiki zakanyujijeho mu bakunzi b’umuziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Rafiki Mazimpaka wamamaye cyane nka Rafiki Coga Sytle ari mu banditse izina rikomeye kuva mu bihe byashize bitewe n’ibihangano bye byakoze ku mitima ya benshi.

Rafiki yubatse amateka aba n’umwe mu bahanzi bafite injyana yihariye ya ‘Coga Sytle’. Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ica mbere’ , ‘Bagambe’, ‘Imfizi yona’, ‘Gikomando’, ‘Igipende’ n’izindi.

Ibihangano bye byacuranzwe mu bato n’abakuru, bigera mu tubari no ku bagurisha umuziki ku muhanda wasangaga bihiganje.

IGIHE yasubije amaso inyuma ku ndirimbo zakunzwe cyane mu rugendo rw’umuziki rwa Coga.

Rafiki amaze imyaka myinshi cyane muri muzika ndetse ari mu barwanye urugamba rukomeye muri uru ruganda cyane ko yatangiye gukora umuziki mu myaka yari igoye benshi bakunze imiziki yo mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Yatangiye umuziki kera kuko aho yigaga mu mashuri yisumbuye yaririmbaga muri Korali y’ikigo, mu 2002 avuga ko yavuye muri iyi korali ajya mu itsinda ryo kubyina ryitwaga ‘Hot Side’.

Muri iyo minsi, ahamya ko aribwo yahuye na Producer Jay P amukorera indirimbo ya mbere yitwa ‘Igipende’ yasohotse mu mpera za 2004, nyuma yaho haza ‘Igikosi’, n’izindi.

Uyu muhanzi uririmba injyana ya Coga (Kinyarwanda Dancehall) ari na we wayizanye ndetse akanayitirirwa “Umwami wa Coga Style” yashyize hanze album ya mbere yitwa ‘Ica mbere’ iriho indirimbo 12 ku wa 4 Ukwakira 2008.

Aganira na IGIHE yagize ati ”Nakuze nkunda muzika, nkemera injyana ya Reggae na Lumba. Ubu nkunda injyana ya Coga kuko ari injyana nyarwanda y’umwimerere kandi ijyanye n’igihe.”

Uyu muhanzi yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Miss Jojo, Miss Channel, Professor Jay, Chameleon, Washington n’abandi.

Rafiki Coga Style ni imfura mu muryango w’abana batanu ba Tuganishuri Rubango na Françoise Balinda. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1984.

Atuye mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Amashuri Abanza yayize i Goma muri RD Congo, ayisumbuye ayiga muri CGFK (College George Fox de Kagarama).

Yabashije gutwara Pama Award (Pan African Music Awards) inshuro ebyiri mu 2007 na 2008 muri Uganda. Atumirwa mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga nko muri Jamaica, RD Congo, Kenya , Uganda n’ahandi.

Rafiki kandi ari mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryahuzaga abahanzi bakunzwe mu gihugu.

Reba indirimbo 10 zakanyujijeho mu myaka ishize

Rafiki Mazimpaka ari mu bahanzi bamamaye kuva mu myaka yo hambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza