Indirimbo ‘Burundu’ yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Chris Hat ubarizwa muri Decent Entertainment ya Muyoboke Alexis, ari nayo ireberera inyungu ze, yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo yinjiraga mu muziki.
‘Burundu’ ni indirimbo y’urukundo rw’umusore uba asezeranya umukobwa ko amukunda kandi azabikomeza kugeza ku mpera y’ibihe.
Muyoboke Alexis ureberera inyungu za Chris Hat yabwiye IGIHE ko gahunda bafite ari ugukora cyane uyu mwaka ku buryo uzarangira ari mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda.
Ati “Ni ugukora indirimbo nyinshi kandi nziza, ikindi turanashima ko abantu bakiriye neza indirimbo ye ya mbere, twizeye ko n’iya kabiri bazayikunda cyane ko ari nziza.”
Yakomeje agira ati “Dufite gahunda yo gukora cyane kugira ngo nibura uyu mwaka urangire Chris Hat ari mu bahanzi bayoboye hano mu Rwanda.”
Indirimbo ‘Burundu’ yakorewe mu buryo bw’amajwi muri Kigali Records mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Easy Cuts.
Chris Hat yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa ’Niko Yaje’, yishimiwe n’abatari bake ndetse bamwe mu byamamare bagiye bayishyira ku rutonde rw’izabafashije mu mwaka wa 2020.
Reba hano indirimbo ‘Burundu’ ya Chris Hat



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!