00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher na Dj Pius bagiye gutangiza igitaramo ngarukakwezi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Christopher na DJ Pius bafatanyije n’aba Djs barenga 10 bagiye gususurutsa abakunzi b’umuziki mu gitaramo bise ‘Kigali Kanivore’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere, kikazabera muri Portofino Hotel i Nyarutarama.

Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’ibirori mu mujyi wa Kigali, kikazatangira i Saa tanu za mu gitondo kugeza amasaha yemewe y’ingendo arangiye ku wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021.

Abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’aba Djs barimo; DJ Pyo, DJ Kalex, Selekta Copain, The Boo’d Up Djs, Dj Kiss, DJ Ry,1k Djs,DJ Karim, DJ Phil Peter, DJ Douce na DJ Roxy.

Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari 5000Frw na 10 000Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ameza y’abantu batandatu ariho icupa ryo kunywa yo azaba agura ibihumbi 200Frw.

Abari gutegura iki gitaramo babwiye IGIHE ko ari igitekerezo cy’ibirori ngarukakwezi bazajya bakora mu rwego rwo gususurutsa abantu bari bamaze igihe mu bwigunge bwatewe na Covid-19.

Bati “Abanyarwanda kimwe n’Isi yose, bari bamaze igihe mu bwigunge kubera Covid-19, niyo mpamvu twifuza kubasusurutsa binyuze mu bitaramo nk’ibi. Tuzajya tubikora buri kwezi kandi twizeye ko abantu bazishima kurushaho.”

Uretse abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, hari ibindi bikorwa bitandukanye birimo kumva umuziki mwiza, koga, gusangira n’ibindi byinshi bizatuma ntawe uzaheranwa n’irungu.

DJ Pius uri mu bateguye iki gitaramo azanakiririmbamo
Christopher niwe muhanzi watumiwe muri iki gitaramo
The Keza uri mubakunzwe ku mbuga nkoranyambaga yatumiwe muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .