00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yasobanuye uko umwaka 2021 wamushaririye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 01:03
Yasuwe :

Umuhanzi Muneza Christophe benshi bazi nka Christopher yahishuye uko umwaka wa 2021 wamushaririye cyane unagira ingaruka ku ikorwa ry’umuziki we bitewe n’uko yabuze abantu bakomeye kuri we bitabye Imana barimo na nyina umubyara.

Ibi Christopher yabitangaje mu kiganiro cyabanjirije igitaramo cya Iwacu na Muzika Festival kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021.

Mu kiganiro yabanje gukora mbere yo gutangira gutaramira Abanyarwanda, Christopher yagize ati “Umwaka wa 2021 wambereye umwaka mubi, Napfushijemo mama wanjye, nyuma y’ukwezi kumwe nyogokuru nawe yitaba Imana, tukiva kumushyingura marume na we yitaba Imana.”

Yakomeje avuga ko kuba muri ibi bintu bikora ku marangamutima ye byamugoye cyane.

Ati “Byarampungabanyije cyane, ntabwo ari umwaka wanyoroheye. Biragoye kuba muri ibyo bintu ugomba kujya kuririmbira abantu bakabyina bakishima, ngatanga ibyishimo nyamara njye ntafite.”

Christopher yavuze ko iyi ariyo mpamvu yatumye abura cyane mu muziki, anaboneraho gusaba imbabazi abakunzi b’umuziki we bari baramubuze.

Umuziki wahinduye ubuzima bwa Christopher

Christopher usanzwe ari mu bahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda yatangiye kwamamara afite imyaka 16 y’amavuko. Yavuze ko indirimbo ye ya mbere yakunzwe ataragira uburenganzira bwo kwinjira mu kabyiniro ngo abe yayibyina.

Uyu muhanzi avuga ko umuziki wamuhinduriye ubuzima kuko wamuhaye ubushobozi.

Yagize ati’’ Imyaka 12 ni urugendo rutoroshye, ni urugendo rurerure rufite impinduka zitandukanye. Njye nashyize umukono ku masezerano mfite imyaka 16, nagiye muri Guma Guma mfite imyaka 18 niga mu wa Gatandatu w’ayisumbuye.”

Uyu muhanzi yavuze ko ashima Imana ku bw’umuziki, ati “Umuziki warandeze ndakura, nirihiye ishuri kugeza na kaminuza, umuziki niwo untunze kugeza ubu. Ndabishimira Imana.”

Christopher iyo avuga ko umuziki wamuhinduriye ubuzima, ntatinya guhamya ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri mu byamwinjirije menshi.

Ati “Ririya rushanwa ryampaye amafaranga menshi, uko narijyagamo nabaga uwa hafi nkabona ibihembo byinshi. Ibaze ko niga mu mashuri yisumbuye nari ntunze ama miliyoni.”

Uyu muhanzi yavuze ko yarangije amashuri yisumbuye afite miliyoni 12 kuri konti ye abikesha iri rushanwa.

Christopher yahise yanzika mu ndirimbo ze zakunzwe nka Byanze, Breath, Wowe yakoranye na Butera Knowless, Uwo munsi, Abasitari n’izindi.

Christopher yahishuye ko umwaka wa 2021 wamushaririye cyane
Christopher ni we wari utahiwe mu bitaramo bya Iwacu na Muzika Festival
Christopher yacurangiwe na 'The Target Band' itsinda bari gukorana muri iyi minsi
Uyu muhanzi yashimishije abantu mu ndirimbo ze zakunzwe cyane
Christopher yavuze ko umuziki wamuhinduriye ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .