Clapton Kibonge yatangiye gusohora filime “Umuturanyi” yanditse mu bihe bya #Gumamurugo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Kamena 2020 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime ukomeye mu Rwanda, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yatangiye gusohora filime yanditse mu minsi ishize ubwo Abanyarwanda muri rusange bari muri gahunda ya #Gumamurugo.

Hashize amezi asaga abiri [kuva ku wa 22 Werurwe 2020] leta ishyizeho ingamba zikomeye zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu hagakora ibyangombwa gusa nk’amavuriro n’amaguriro y’ibiribwa ndetse abaturage bose bagasabwa kuguma mu ngo.

Kuva ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020 hanzuwe ko serivisi zimwe na zimwe zirimo ibikorwa bya leta n’iby’abikorera, amasoko na hoteli zisubukura imirimo.

Mu gihe cya gahunda yo kuguma mu rugo, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime, Clapton Kibonge, yakibyaje umusaruro yandika filime ye ya mbere.

Yabwiye IGIHE ko muri icyo gihe yatekereje icyo yakora bitewe n’ubuzima yarimo agahitamo kwandika filime yise “Umuturanyi”.

Yagize ati ”Igihe twari mu rugo erega wasangaga nta muntu mbona hafi usibye umuturanyi wanjye, naburaye ni we washoboraga kungoboka, iyo ndwara ni we wari kuntabariza ndamutse ntewe niwe wantabara.”

“Umuturanyi” ni yo filime ya mbere, Clapton yashoyemo imbaraga ze akanayikina kuko mbere wasangaga akina izo bamwishyuye ameze nkuri mu kazi.

Yakomeje avuga ko "Iyi ni iya mbere yanjye kandi numva igihe cyari kigeze.”

Iyi filime izagaragaramo abakinnyi banyuranye ariko biganjemo abafite impano nka Khalfan usanzwe ari umunyamuziki, Kamanzi Didier uzwi cyane muri Filime Nyarwanda n’abandi bakizamuka.

Clapton avuga ko iyi filime izajya isohoka buri wa Mbere w’Icyumweru hanyuma ku wa Gatatu hasohoke ‘DayMakers Comedy’ nayo ikaba umusaruro w’ibitekerezo uyu mugabo yagize mu gihe cya Covid-19. Filime “Umuturanyi” yayobowe na Nsengumuremyi Valens.

Agace ka mbere ka filime "Umuturanyi" ya Clapton Kibonge

Clapton Kibonke yatangiye gusohora filime “Umuturanyi” yanditse mu bihe bya Guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .