Clapton Kibonke yahishuye uko gushaka umugore byatumye akura mu mutwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ukwakira 2019 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonke muri Filime ndetse no mu mikino yo gusetsa, yagaragaje ko gushaka umugore byatumye akura mu mutwe.

Mugisha uyobora itsinda risetsa rizwi nka Day Makers, aherutse kwitabira igitaramo cya ‘Bigomba Guhinduka’ cyahuruje imbaga ihema ry’Akagera riri muri Camp Kigali riruzura.

Nyuma yo gukora iki gitaramo akuzuza abantu mu ihema cyabereyemo, Kibonke yavuze ko ashima Imana yamufashije mu mitegurire yose.

Kenshi bavuga ko inyuma yo gutera imbere k’umugabo haba hari imbaraga z’umugore, uyu muhanzi yabajijwe niba ibikorwa akomeje gukora byihishwe inyuma no kuba yarashatse, nta kujijinganya Kibonke yemeye ko gushaka umugore byatumye akura mu mutwe.

Ati”Umugore ni ibanga rikomeye, kuba umugabo bituma utekereza. Mbere nararyamaga nkarwana no kwishyura inzu gusa. Ubu nsigaye ntekereza uko umwana azabaho, uko nzatera imbere n’umuryango wanjye. Muri byose angira inama, arankomeza mwanamubonye ko yaje kunshyigikira.”

Kibonke ni umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime, ni umuyobozi kandi w’itsinda ry’abanyarwenya rya Day Makers aho amaze kwigwizaho barindwi bakorana umunsi ku wundi.

Muri 2018 nibwo yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we Mutoni Jackie mu muhango wabereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Niboye. Kuri ubu uyu muryango wamaze kwibaruka imfura yawo.

Igitaramo cya Bigomba guhinduka aherutse gutegura cyabonye abafana benshi
Clapton Kibonke
Clapton Kibonke amaze umwaka abana n'umufasha we Mutoni Jackie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza