Ibi Cyuzuzo yabigarutseho mu kiganiro Ishya uyu munyamakuru akora kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Agaruka ku mayeri umukunzi we yakoresheje ngo amutungure ku munsi wo kumwambika impeta, Cyuzuzo yagize ati “Yansabye ko dusohokana, ategura gahunda arambwira ngo twambare neza dusohoke, tuhageze nsanga ngo yafashe icyumba cyacu gusa.”
Uyu mukobwa akihagera yatunguwe no kubona indabyo n’urumuri rudasanzwe, atahura ko agiye kwambikwa impeta.
Uyu mukobwa yahishuye ko yatunguwe n’ukuntu umukunzi we yamuteye umutoma w’Ikinyarwanda ku nshuro ya mbere.
Ikindi Cyuzuzo yahishuye ni uko nyuma yo kwambikwa impeta, umuntu wa mbere yabibwiye ari umubyeyi we, ubundi akurikizaho inshuti ze za hafi.
Ku wa 5 Ukuboza 2021, Cyuzuzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira amafoto y’umuhango yambikiwemo impeta.
Uyu munyamakuru yambitswe impeta na Thierry Eric Niyigaba bari bamaze igihe bakundana, bemeranya kurushinga.
Cyuzuzo ni umunyamakuru wabyigiye, aho yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’Imibanire mpuzamahanga.
Amaze imyaka itari mike mu itangazamakuru, dore ko yakoreye Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!