00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D yariye indimi abajijwe ibyo gutumira Wizkid mu gitaramo cye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 January 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Davis D yariye indimi ubwo yari abajijwe ibyo gutumira Wizkid mu gitaramo yateganyaga gukora mu mpera z’umwaka ushize kikaza guhagarikwa n’ingamba zo kwirinda Covid-19, akakimurira muri uyu mwaka.

Nyuma yo gusubika iki gitaramo, Davis D yabwiye IGIHE ko yacyimuriye muri uyu mwaka wa 2022.

Ubwo yari abajijwe ku makuru yakunze kuvugwa ko ashobora kuzatumira Wizkid, Davis D yariye indimi ahamya ko nta byinshi yifuza kuvuga kuri iki gitaramo.

Ati “Sindatangaza niba ari igitaramo cy’umuntu umwe cyangwa niba hari uwo tuzafatanya, icyakora ni umuhanzi mwiza buri wese muri twe yakwifuza gusangira nawe urubyiniro. Ababyifuza ni igitekerezo cyiza ariko abantu babe baretse bazarebe ibyo nzaba nkora ku rubyiniro.”

Iki gitaramo cya Davis D ni umwe mu mishinga ari guteganya gukora muri uyu mwaka nyuma y’uko Covid-19 imuhagarikiye ibindi bikorwa birimo n’ibitaramo byo hanze y’u Rwanda.

Uyu muhanzi yahamije ko afite ibitaramo bitandukanye birimo ibitaramo agomba kuzakorera i Burayi, Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Muri uyu mwaka, Davis D yahishuye ko afite ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo, indirimbo nshya zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

Ikiganiro twagiranye na Davis D

Davis D yahishuye ko mu 2021 yari yateguye igitaramo cye cyabangamiwe n'icyorezo cya Covid-19, akaba yarakimuriye mu 2022
Davis D yariye indimi abajijwe amakuru yavugaga ko yatumiye Wizkid mu gitaramo cye i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .