DJ Marnaud yafashe umwanzuro wo kujya asusurutsa abakunzi be yifashishije Instagram

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Werurwe 2020 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko ibikorwa byose bihuza abantu bihagaritswe kubera kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, DJ Marnaud yahisemo kujya akorera ibikorwa byo kuvanga imiziki mu mpera za weekend yifashishije urukuta rwe Instagram.

Iki gikorwa kiratangirana n’uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020. Aho yararikiye abantu kuza kumukurikira guhera saa mbili z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda kugeza saa tatu n’igice.

Yavuze ko iki gikorwa kigiye kujya gikorwa buri mpera z’icyumweru mu rwego rwo kuvana abantu mu bwigunge abafasha gukomeza kuryoherwa babyinira mu ngo zabo.

Ati “Ninjye njye nyine nta bantu bagomba kuba bahari, umuziki nkawucuranga nk’uri mu kabyiniro ku buryo umuntu aryoherwa ari iwe, nta mpamvu yo kujya hanze cyangwa ngo yihebe kuko utubyiniro tudafunguye.”

“Ni mu buryo bwo kwerekana ko n’ubwo hari ibibazo hanze aha imyidagaduro itagakwiye gupfa ahubwo nkatwe abahanzi twagakwiye guhumuriza abantu kandi tubagezaho ibyiza dutanga kuko hari uburyo bwo kubikora twifashishije imbuga zitandukanye. Bizakomeza kandi uko bucyeye bizagenda noneho biba byiza kurushaho.”

DJ Marnaud mu mpera z’icyumweru yari asanzwe acurangira mu tubyiniro dutandukanye tugezweho mu Mujyi wa Kigali.

Mugisha Gatera Arnaud abarizwa mu itsinda ryishyize hamwe ry’abavanga imiziki rya Dream Team DJs ahuriyemo na DJ Toxxyk, DJ Miller, DJ Marnaud na DJ Jullz. Afite imyaka 24 y’amavuko.

Uretse gucuranga agenda anakorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

Reba indirimbo DJ Marnaud yise ‘Reka Turye Show’ yafatanyije na Malaika Uwamahoro

DJ Marnaud ni umwe mu bavanga imiziki umaze kwamamara mu Rwanda
DJ Marnaud yahisemo gususurutsa abakunzi be yifashishije Instagram

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza