DJ Pius yakoze indirimbo yise ‘Homba Homboka’ igaragaramo imyambarire idasanzwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Rickie Pius Rukabuza wiyise Deejay Pius, yashyize hanze indirimbo yise ‘Homba Homboka’ igaragaramo amashusho n’imibyinire bidasanzwe ku ndirimbo zo mu Rwanda.

Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri iki cyumweru. Amajwi yayo yakozwe na MadeBeats naho amashusho akorwa na L.Steve na Sam Kent.

Pius yabwiye IGIHE ko yatekereje iyi ndirimbo abikomoye ku gitekerezo cy’umusore ujya mu kabyiniro agahura n’umukobwa mwiza umutima wawe ukavuga uti byanze bikunze ni uyu.

Ati “Ubundi umuntu iyo avuze Homba Homboka ni nko kuvuga ngo byanze bikunze, hari ukuntu ushobora gusohoka ugahura n’umukobwa mwiza umutima wawe ukavuga uti byanze bikunze ni uyu nifuza ndi kumwe nawe. Urebye ni igitekerezo gisa nk’igisekeje ariko ni ukugerageza amahirwe yawe.”

Yavuze ko iyi ndirimbo itari kuri album aherutse gushyira hanze ahubwo iri mu zo yatangiye gukora azajya asohora imwe imwe kugeza zigeze ku mubare ushyitse wakuzuza album.

Tariki ya 4 Kanama 2018 muri Camp Kigali, DJ Pius yamuritse album ye ya mbere yise ‘Iwacu’ nyuma yo kuva mu itsinda yahozemo rya Two4Real yari ahuriyemo na TK Aidan.

Yashyigikiwe n’abahanzi bakomeye barimo Dr Jose Chameleone, Weasel, Pallaso, Bruce Melodie, Big Farious, Charly & Nina, Uncle Austin, Jules Sentore, Jack B na Babo.

Mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo DJ Pius agaragara mu ifoto ari maguru y'umukobwa
Imyambarire y'abakobwa bari mu ndirimbo ya DJ Pius ntabwo imenyerewe cyane mu ndirimbo zo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .