DJ Pius yashyize hanze indirimbo ‘Yaka’ yakoranye n’umugandekazi Karole Kasita

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

DJ Pius amaze iminsi muri Uganda aho yagiye mu bikorwa bya muzika, yamaze gushyira hanze indirimbo yakoranye n’Umugandekazi Karole Kasita.

Karole ni umuhanzikazi uri kuzamuka neza muri Uganda, kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Yaka Remix’ yasubiyemo yifashishije umuhanzi Rukabuza Rickie wamenyekanye mu muziki ku izina rya Dj Pius.

Uyu mugandekazi Karole yavutse tariki 25 Mata 1989, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no kwihangira umurimo (Entrepreneurship) yakuye muri Makerere University Business School .

Yatangiye kuririmba ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri St Joseph Naggalama, indirimbo ya mbere yakoze yitwaga ‘Bounce it’ yari yakoranye na Nutty Neithan nawe ufite izina muri Uganda.

Uyu muhanzikazi amaze imyaka irenga itanu atangiye gukora muzika nk’uwabigize umwuga. Ubusanzwe Karole yandikira indirimbo Ray Signature nawe wubatse izina muri Uganda.

Karole wari wakunze indirimbo DJ Pius yakoranye n’abahanzi ba Uganda nka Good Lyfe bakoranye “Play it again”, Agatako yakoranye na Dr Jose Chameleone n’izindi, yamusabye ko basubiranamo “Yaka” yari amaze iminsi ashyize hanze iri no mu zari zigezweho i Kampala.

DJ Pius aganira na IGIHE yavuze ko yishimiye gukorana n’uyu mugandekazi uri kuzamuka neza cyane muri iki gihe. Yongeyeho ko nawe ari indi ntambwe yo gukomeza gushinga imizi mu bakunzi b’umuziki bo muri iki gihugu.

DJ Pius ari muri Uganda aho yagiye gukorerayo ibikorwa binyuranye bya muzika
DJ Pius na Karole basubiranyemo indirimbo "Yaka Remix"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza