Dream Boys yataramiye muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye nyuma y’imyaka irindwi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Ugushyingo 2019 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini na Mujyanama Jean Claude wamenyekanye nka TMC bagize itsinda rya Dream Boys bongeye kwerekwa urukundo mu gitaramo bakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye aho baherukaga gutaramira mu 2012.

Dream Boys yaherukaga gutaramira muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu myaka irindwi ishize, ubwo yamurikaga album yayo ya kabiri yise “Isano”.

Aba bahanzi bataramiye muri Auditorium ya UR i Huye ku wa Kane, tariki 7 Ugushyingo 2019, ubwo habaga igikorwa cyo kwakira ku mugaragaro abanyeshuri bashya ibizwi nko ’Kwinjiza Intore mu zindi’.

Imibare igaragaza ko muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu mwaka wa 2019/20 hazakirwa abanyeshuri bashya barenga 1 000.

Abasore bagize Dream Boys beretswe urukundo mu gitaramo bakoreye mu cyumba cy’amateka cya auditorium, cyari cyakubise cyuzuye. Bishimiwe mu bihangano byabo bitandukanye bikundwa na benshi.

Platini aganira na IGIHE yagize ati ”Twishimiye ukuntu batwakiriye, ni ahantu tutari duherutse. Urubyiniro rwa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ni rumwe mu zifite amateka mu muziki wo mu Rwanda. Nta muhanzi mukuru utajya arukumbura, ntawe udakumbura gutaramira abanyeshuri baho, ni iby’agaciro kubataramira noneho bakanakwakirana urugwiro.”

Muri iyi minsi Dream Boys ni itsinda rigezweho mu ndirimbo zinyuranye rimaze igihe rishyira hanze zirimo; "Sinkiri muto", "Uzamvuganire" bakoranye na Naason, ’’Nkabura amahoro" n’izindi zinyuranye.

Reba indirimbo ya Dream Boys "Sinkiri muto" iri mu zigezweho

Muri Auditorium ya Kaminuza y'u Rwanda abanyeshuri bari bakubise buzuye
Abanyeshuri beretse urukundo itsinda rya Dream Boys
Buri wese yashakaga gusigarana agafoto k'urwibutso k'iri tsinda
Dream Boys yaherukaga kuri uru rubyiniro mu 2012 imurika album yabo ya kabiri "Isano"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza