00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fearless wabazwe ibibyimba yasezerewe mu bitaro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Fearless wari umaze iminsi mu bitaro bya Muhima aho yanabagiwe ibibyimba bibiri yari yarwaye, yorohewe ndetse aranasezererwa aho agiye kurwarira mu rugo yitabwaho n’umuryango we.

Niyonsenga Keza Amina benshi bamenye nka Fearless yajyanywe mu bitaro ku wa 6 Ukwakira 20211, abisohokamo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2021 nyuma y’icyumweru arembye.

Mu kiganiro na IGIHE, Fearless yavuze ko yitaweho n’abaganga bamubaye hafi ndetse bagakoresha ubuhanga budasanzwe mu kumubaga.

Ati “Nari ndwaye ibibyimba bibiri ariko ubu barabibaze ntangiye kumera neza nizeye ko mu minsi mike mba meze neza. Ndashimira buri umwe wambaye hafi muri ibi bihe bitari byoroshye.”

Keza Stamina cyangwa Fearless nk’uko yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga yanabayeho umuhanzikazi ukora injyana ya Hip Hop.

Uyu mukobwa yakoze indirimbo zirimo ‘Nta kuri mbona’ yakoranye n’abandi bahanzi bakora injyana ya Hip Hop, I Like You, Icyerekezo yakoranye na Queen Cha n’izindi nyinshi.

Ubwo yari mu bitaro bya Muhima nyuma yo kubagwa
Fearless yageze mu bitaro bya Muhima arembye cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .