Filime Seburikoko na Citymaid zabaye zihagaze kubera Coronavirus

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Seburikoko na Citymaid ziri muri filime zikunzwe mu Rwanda zikurikirwa n’abatari bake yaba kuri Televiziyo Rwanda ndetse no kuri Internet kuri ubu zamaze guhagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ubuyobozi bwa Afrifame isanzwe itunganya izi filime bwatangaje ko ihagarara ryazo ryatewe nuko abantu babaye bagumishijwe mu ngo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus bityo bakaba batari kubasha kujya kuzikina.

Mu itangazo basohoye bagize bati ”Bakunzi ba Filime Seburikoko na Citymaid, turabamenyesha ko kubera icyorezo cya Covid-19 ndetse tukaba dusabwa kuguma mu ngo kugira ngo twirinde ikwirakwizwa ryacyo, hashize iminsi duhagaritse gufata amashusho yizi filime (Production).”

“Ibi bikaba bituma guhera mu cyumweru gitaha mutazongera kubona Episode nshya zaba izinyura kuri RTV cyangwa online kugeza igihe tuzabagerezaho irindi tangazo.”

Izi filime zari zimaze igihe zitambuka kuri televiziyo Rwanda ziri mu zifite abakunzi benshi cyane ko zinakinamo abakinnyi bamaze kuba ibyamamare.

Misago Wilson uhagarariye Afrifame isanzwe ikora izi filime niwe wasinye ku itangazo ry'uko zigiye kuba zihagaze
City Maid yabaye ihagaze
Seburikoko nayo yabaye ihagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .